Yavugirije induru mu isoko ngo "OYA" ubwo umusore yamutereraga ivi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyifuzo cy'umusore cyo gushyingiranwa n'umukobwa yihebeye cyateshejwe agaciro ndetse aranaseba ubwo yashakaga kumuterera ivi mu isoko rwagati.

Umutegore wo muri Nigeriya ntiyishimiye ibyo umusore yamukoreye ubwo yamutereraga ivi undi akavuza induru ngo "oya" hanyuma agahita yinjira mu iduka.

Mu kugerageza gutungura umukunzi wengo amwambike impeta amusaba kuzamubera umugore, umusore yagiye guterera ivi mu isoko ryo muri Leta ya Delta birangira ahasebeye cyane.

Amashusho yakwirakwijwe kuri Instagram yagaragaje uyu musore apfukama hasi mu isoko ubwo umukunzi we yari imbere ye akurayo impeta amusaba ko yzamubera umugore undi aho kwakira impeta yahise avuza induru ngo 'oya'ahita yiruka ajya kwihisha mu iduka.

Uyu musore yahise yifata mu maso ahita ahaguruka arigenda afite agahinda kenshi.Yirengagije amaso y'abantu bari bamaze guhurura batekereza ko icyifuzo cye kirakirwa neza.

Hatanzwe ibitekerezo bivanze kuri aya mashusho aho bavuze ko bidakwiriye guterera umukobwa ivi utazi neza uko akubona muri we.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/yavugirije-induru-mu-isoko-ngo-oya-ubwo-umusore-yamutereraga-ivi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)