Ye n'umukunzi we bongeye kwambara imyenda isa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi akaba n'umuherwe Kanye West usigaye witwa Ye n'umukunzi we mushya Julia Fox, ku munshi w'ejo baciye ibintu mu Bufaransa aho bitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week bambaye imyenda isa. Ibi byatumye amafoto yabo akomeza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru binyuranye. Kuri ubu iyi couple iri kurangwa n'udushya tudasanzwe yongeye kwambara imyenda isa ku nshuro ya kabiri.

Ikinyamakuru PageSix cyatangaje ko Ye n'umukunzi we Julia Fox bitabiriye imurika ry'imideli ry'inzu ya Schiaparelli Haute Couture bambaye imyenda isa bigatangaza abantu kuko Ye adasanzwe akora ibi ndetse ko agikundana na Kim Kardashian nta na rimwe bigeze bitabira ibirori bambaye imyenda isa. By'umwihariko iki kinyamakuru cyatangaje ko iyi couple yambaye imyenda isa mu minsi ibiri yikurikiranije.

Mu mafoto akurikira ihere ijisho Ye n'umukunzi we bakomeje kujyanisha mu myambarire:















Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113814/ye-numukunzi-we-bongeye-kwambara-imyenda-isa-batangaza-benshi-amafoto-113814.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)