Yolo yashimangiye ko ari we mukobwa ushobora kuba afite imiterere y'umubiri uteye neza kurusha abandi mu Rwanda[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwandakazi Yolo The Queen wamamaye cyane kubera amafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko instagram, akomeje kwerekana ko ariwe munyarwandakazi uteye neza muri Kigali.

Ibi bikaba byahamijwe n'abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma y'amafoto yashyize hanze mu minsi ishize abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho abatari bake bagiye batangarira imiterere y'umubiri we.

Uyu munyarwandakazi w'uburanga n'imiterere idasanzwe yamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa Instagram. Amafoto ashyiraho agaragaza ikimero cye ni yo akurura benshi barimo n'ibyamamare bifite ibigwi n'amateka birebire ku isi. Akurikiranwa n'abarimo umuraperi Aubrey Graham, Drake ukorera umuziki muri Amerika ariko akaba afite inkomoko muri Canada, n'abandi.


Yolo The Queen yavugishije abanya-Uganda

Yolo The Queen, ifoto nshya yashyize hanze yambaye bikini zavugishije abanya-Uganda ndetse hari n'ibitangazamakuru byayigarutseho birimo n'ikitwa showbizuganda.com gisanzwe kigaruka ku myidagaduro.


Iki kinyamakuru cyavuze ko Yolo The Queen yongeye kwiyerakana muri bikini kigaragaza ko ari umukobwa w'agatangaza muri Africa. Hari aho cyavuze ko iyi foto yashize hanze yerekana ko ari mu cyiciro cy'abakobwa abantu bagomba kubona mbere y'uko basoza urugendo rwabo kuri iyi Isi.

REBA HASI UMUBUMBE W'AMAFOTO 'YOLO THE QUEEN' YASHYIZE HANZE AGARAGAZA IMITERERE Y'UMUBIRI WE:








Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/yolo-yashimangiye-ko-ari-we-mukobwa-ushobora-kuba-afite-imiterere-y-umubiri-60571

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)