Yves Mutabazi wari waburiwe irengero muri UAE yabonetse ari muzima ngo natuza azitangariza amakuru arambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore wari waburiwe irengero bigateza impagarara mu Rwanda no mu bakunzi ba Volleyball mu Rwanda, amakuru y'ibura rye yamenyekanye mu Rwanda ku Cyumweru, tariki 23 Mutarama 2022.

Ibi bikimara kumenyekana, Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yavuze ko irimo ikora ibishoboka byose ku bufatanye n'inzego zo muri iki gihugu zibifitiye ububasha ngo bamenye aho aherereye.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Mutarama 2022, nibwo mu masaha y'umugoroba Ambasade y'u Rwanda muri iki Gihugu yasohoye itangazo ko Mutabazi Yves bamaze kumenya aho aherereye, bavuga ko icyatumye abura mu ruhame ari impamvu y'uburwayi.

Itangazo rigira riti 'Umukinnyi w'Umunyarwanda w'umukino wa Volleyball Yves Mutabazi wavuzwe ko yaburiwe irengero yasanzwe Abu Dhabi n'Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.'

Iri tangazo rikomeza rivuga ko yabuze kubera impamvu z'uburwayi, riti 'Yabuze mu ruhame kubera impamvu z'uburwayi, gusa ubu ameze neza. Mu kubaha ubuzima bwite bwe Yves Mutabazi azitangariza byinshi ku ibura rye mu gihe azumva ameze neza.'

Amabasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yashimiye inzego zo muri iki gihugu zakoze uko zishoboye kugira ngo uyu mukinnyi aboneke, bashimiye kandi n'abandi bantu batanze amakuru yatumye aboneka.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Yves-Mutabazi-wari-waburiwe-irengero-muri-UAE-yabonetse-ari-muzima-ngo-natuza-azitangariza-amakuru-arambuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)