Zanzibar: Abantu icyenda bapfiriye mu mpanuka y'ubwato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Matar Zahor yagize ati 'Kugeza ubu, imirambo yose uko ari icyenda (9) yamaze kurohorwa mu mazi, ubu yagejejwe mu bitaro by'Intara kugira ngo ikorerwe isuzuma mu rwego rw'abaganga, nyuma hakurikireho kuyishyikiriza imiryango'.

Ati 'Ibikorwa byo gukomeza gushakisha niba hari undi murambo waboneka cyangwa se umuntu warokotse iyo mpanuka birakomeje kugira ngo turebe niba hari uwo twatabara'.

Uwo muyobozi yasabye abaturage gukomeza kugaragaza ubufatanye, no gukomeza kwihangana bagategereza ko guverinoma iza gutangaza amakuru arenzeho.

Yavuze ko batahise bamenya neza icyateye iyo mpanuka, ariko amakuru yakomeje kuvugwa ngo ni uko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n'umubare munini w'abantu bari muri ubwo bwato bikarenga ubushobozi bwabwo.

Umubare nyawo w'abantu bari bari muri ubwo bwato ngo ntabwo uzwi neza, ariko ngo bari abantu basaga mirongo itatu 30.




Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/zanzibar-abantu-icyenda-bapfiriye-mu-mpanuka-y-ubwato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)