Abafite ubumuga bamaganye ababita amazina abatera ibikomere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare 2022 ubwo mu Karere ka Rwamagana hasozwaga cyahariwe ubukangurambaga bwiswe 'Nanjye ndashoboye' bwo kurengera abana bafite ubumuga.

Ni icyumweru cyatangiye tariki 18 Gashyantare gisozwa kuri uyu wa Gatanu. Mu bikorwa byakozwe muri iki Cyumweru harimo kubarura abana bafite ubumuga uhereye mu midugudu, ababyeyi bahisha abana bafite ubumuga nabo baregerewe baraganirizwa.

Rumwe mu rubyiruko rufite ubumuga rwagaragaje uburyo hari amazina abantu bakunze kubita akabatera ibikomere arimo Kaboko, Impumyi, ibimuga n'andi atandukanye.

Utetiwabo Rachel wiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye mu kigo cya HVP Gatagara Rwamagana, yavuze ko aya mazina abantu bakunze kubita ababangamira cyane.

Yagize ati " Icyo bitubangamiraho ni uko bidutesha agaciro, iyo umuntu wamaze kumutesha agaciro rero ntabwo biba byiza kuko siwe wahisemo kuba gutyo, hari igihe uvuka ukisanga ariko umeze cyangwa bikaza ari uburwayi."

Utetiwabo yasabye abanyarwanda kumva ko abafite ubumuga bashoboye. Yabasabye kandi kureka kubita amazina abasesereza ngo kuko atuma abenshi muri bo biheba.

Ngabitsinze Vincent we yagize ati "Ibyo bintu biratubangamira kuko iyo bari kubitwita ayo mazina baba bari kudutesha agaciro natwe tukumva turi kure ku bijyanye n'ejo hazaza hacu."

Yasabye abanyarwanda kubona abafite ubumuga nk'abantu bashoboye ngo yaba mu mpano zitandukanye ndetse no mu buyobozi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga abantu bita amazina atari meza abafite ubumuga uretse no kuba atari byiza bitanahesha icyubahiro ubivuga.

Yagize ati 'Ni amazina adahesha icyubahiro uryitwa ariko nta nubwo ahesha icyubahiro n'agaciro Umunyarwanda kandi buri wese akwiriye kubahwa, kuyamwita rero uba ugiye kumuca intege no kumupfobya. N'undi Munyarwanda wese ntakwiriye kwitwa izina ribi."

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko kandi hari n'abandi bantu usanga bahisha ko babyaye umwana ufite ubumuga, avuga ko bidakwiriye ngo kuko iyo urugingo rumwe rugize ikibazo isigaye zigira imbaraga nyinshi bigafasha uwo muntu mu kwiteza imbere nk'undi muturage wese.

Mu Karere ka Rwamagana haherutse kubarurwa abana 1020 bafite ubumuga. Ubuyobozi bw'Akarere bukaba buri kubafasha mu kubashakira inyunganirangingo ku batazifite, kubasubiza mu mashuri n'ibindi bikorwa bitandukanye byatuma barushaho kubaho neza.

Abafite ubumuga basabye kudahabwa akato bitwa amazina mabi
Iyi nama yitabiriwe n'abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye
Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kwirinda kwita abafite ubumuga amazina mabi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-ubumuga-bamaganye-ababita-amazina-abatera-ibikomere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)