Abagore b'Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Bubiligi bahuriye mu mwiherero (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwiherero witabiriwe n'abantu 70, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti ''Mugore, gira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu muryango Nyarwanda, ubashe kuzuza inshingano z'umugore w'umunyamuryango.''

Mu gutangiza uyu mwiherero, Uwamariya Marie Goretti uyobora abagore bibumbiye mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Bubiligi, yashimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo uyu mwiherero ushoboke.

Mu batanze ibiganiro harimo n'abagore baturutse mu Rwanda nka Ingabire Marie Immaculée uyobora Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International Rwanda, wagarutse cyane ku gaciro umugore afite muri FPR-Inkotanyi ndetse no mu gihugu muri rusange.

Mu bandi batanze ikiganiro harimo Oda Gasinzigwa wavuze ku nsanganyamatsiko 'Uruhare rw'umugore mu kubohora no kubaka u Rwanda', aho yagarutse ku ruhare rw'abagore bafashe iya mbere mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ati "Umugore yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by'u Rwanda aho rugeze, ariko kandi yanahawe uruhare mu bikorwa by'iterambere byose muri iki gihugu bikaba ari umwenda ukomeye, bikaba byiza kubyibutsa urubyiruko rwo musingi [w'iterambere]. Dufite abagore bagiye ku rugamba, dushimira n'abandi bakoze indi mirimo itandukanye nk'ubukangurambaga, bakora ibijyanye n'imibereho myiza y'abajyaga ku rugamba, ni ibintu byo kwishimira."

Gasinzigwa kandi yagarutse ku ruhare rw'abagore mu rugamba rwo kubaka u Rwanda ati "Nyuma yo kubohora igihugu ntibyahagarariye aho kuko ibikorwa byaragaragaye ubu [by'iterambere ry'abagore] biragaragara mu miyoborere myiza, mu mibare (statistique) mu buryo umugore yabigizemo uruhare mu miyoborere y'Igihugu. Ubu twize ubufatanye hagati y'umugabo n'umugore w'Umunyarwanda."

Nyuma y'ibiganiro, ababyitabiriye bagiye mu biganiro by'amatsinda aho barebeye hamwe ingingo zitandukanye zirimo inyungu zo gukorera mu matsinda, akagoroba k'ababyeyi n'ibindi.

Uyu mwiherero uzanakomeza ku Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare, aho Jack-Abby Habimana Uyobora Umuryango FPR-Inkotanyi mu Bubiligi azatanga ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti "Imigabo n'imigambi bya FPR-Inkotanyi."

Mu bandi bazatanga ibiganiro harimo Pulcherie Nyinawase uzavuga ku 'Imikorere n'imyifatire y'umunyamuryango' na Dr. Eric Ndushabandi uzavuga ku ngingo yo "Kubaka no kubumbatira umwuka w'amahoro mu muryango nyarwanda."

Ikiganiro na Ingabire Marie Immaculée wari witabiriye uyu mwiherero

Uwamariya Marie Goretti, uyobora Abagore mu muryango FPR-Inkotanyi mu Bubiligi
Ibi biganiro byitabiriwe n'Abanyamuryango batandukanye
Ibi biganiro byari bifite insangamatsiko igira iti "Mugore, gira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu muryango Nyarwanda, ubashe kuzuza inshingano z'umugore w'umunyamuryango.''
Hagaragajwe uruhare rw'abagore mu iterambere ry'Igihugu
Abitabiriye iri huriro bagize umwanya wo kwishimira ibyiza byagezweho
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batanze ibitekerezo ku biganiro byatanzwe
Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye bigaragaza iterambere bamaze kugeraho
Uyu mwiherero witabiriwe n'abagore 70
Uyu mwiherero uzamara iminsi ibiri
Ingabire Marie Immaculée uyobora Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International Rwanda, wagarutse cyane ku gaciro umugore afite muri FPR-Inkotanyi ndetse no mu gihugu muri rusange
Abagore bibumbiye muri FPR-Inkotanyi bari bitabiriye uyu mwiherero ku bwinshi

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-b-abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-mu-bubiligi-bahuriye-mu-mwiherero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)