Abajenosideri n'ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abajenosideri n'ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru: Birazwi neza Ingabo z'uRwanda ziri muri icyo gihugu zagiye gutabara abari mu kaga, ntizagiye guhiga izo nkorabusa.

Abakwiza ibyo binyoma biganjemo abahoze ari abasirikare muri EX-FAR, abambari ba Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'ababa mu mitwe y'iterabwoba nka RNC na FDLR.

Aba bakorana n'umunya Mozambique, Prof. Adriano Nuvunga wiyita 'impirimbanyi' iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu, akaba ategeka icyitwa ' Ikigo giharanira demokarasi n'amajyambere' (Center for democracy and Development).

Aba Banyarwanda bigize abanzi b'igihugu cyabo bamwizeza kumuha amakuru ku Rwanda ndetse no kumufasha mu bijyanye n'amafaranga, dore ko abenshi ari abacuruzi bakomeye aho muri Mozambique, nawe akabakorera ubuvugizi bubatagatifuza, kugirango badakomeza kwitwa abajenosideri n'abayoboke b' imitwe y'iterabwoba.

Bamuha amakuru ku Rwanda se bo barayafite, ko icyo bakizeho ari umutima mutindi!

Muri abo babaswe n'urwango bafitiye uRwanda, twavuga:

Habiyaremye Cléophas: Uyu yigize umutware w'impunzi ziganjemo abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntaterwa isoni no kwitwa umuyobozi w'abicanyi, kuko nawe ubwe ari uharwa. Nguwo uza mu b' imbere mu kwangisha abantu ingabo z'u Rwanda zarokoye ubuzima bw'Abanya Mozambique bari bibasiwe n'imitwe y'intagondwa z' abayisilamu.

Diomède Twagirayezu: Uyu yahoze mu ngabo za Habyarimana zasize zikoze Jenoside. Igishoro cy'ubucuruzi akora muri Mozambique yagikuye mu bisahurano, dore ko abamuzi neza batubwiye ko yasahuye ibintu byinshi mu ntambara na Jenoside, ibindi akabicuza impunzi ngenzi ze. Gusebya ingabo z'u Rwanda abitewa n'uko zamukubise inshuro, agahitamo kwangara aho kuguma mu gihugu ngo abatanye n;abandi kugisana.

Alex Nyamwasa: Uyu abarizwa mu mutwe w'iterabwoba wa RNC akaba ari nawe ushinzwe kuyishakira inkunga haba mu Banyarwanda, haba no mu banyamahanga bashukika. Ni umugaragu wa Kayumba Nyamwasa, dore ko ari umwe mu bo Nyamwasa akoresha mu gusaruza amafaranga mu mpunzi, bazibeshya ngo RNC igiye kwigarurira u Rwanda.

Alphonse Munyarugendo: Uyu yinjiye mu gisirikare cya Habyarimana muri 1989. Kimwe n'abandi bajenosideri abarizwa mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, nawe akaba ari mu bacuruzi bazwi muri Mozambique.

Uyu Munyarugendo bakunda kwita Monaco Dollar, avuka mu yahoze ari Komini Satinskyi muri Gisenyi, akaba ava inda imwe n'umujenosideri uzwi cyane Col. Anatole Nsengiyumva. Muri 1994 Munyarugendo niwe wari ushinzwe ibibunda biremereye mu kigo cya gisirikari cya Kanombe.

Alphonse Munyarugendo yanabaye mu girikare cya Repubulika Iharania Demokarasi ya Kongo, FARDC, ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Pweto, ubwo Désiré Kabila yari amerewe nabi n'inyeshyamba zamurwanyaga.

Munyarugerero yamenyekanye cyane mu gushaka guhuza abagize FDLR ngo babashe guhirika ubuyobozi buriho mu Rwanda, maze barangize umugambi wa jenoside basize badashoje.

Théoneste Misago: Uyu Misago niwe uhagarariye umutwe w'iterabwoba wa FDLR muri bihugu byo muri Afrika y'Amajyepfo. Ashinzwe guhuza ibikorwa byose birwanya Leta y'u Rwanda, harimo no gushaka abajya gupfira mu mashyamba ya Kongo no gukusanya imisanzu itagira icyo igeraho.

Tuvuze aba ariko hari n'abandi benshi tuzagenda dutangariza Abanyarwanda, kugirango batazagwa mu mutego mutindi w'aba bagome.

Urundi rugero rw'amahomvu y'izi nkorabusa, ni ibihuha zakwije ubwo Interahamwe Karemangingo Revocat yapfaga. Icyo gihe Prof. Adriano Nuvunga afatanyije na rya shyiharamwe ry' interahamwe ziyita 'Abanyarwanda bahunze Leta', yakoresheje ikiganiro avuga ko ngo Karemangingo yishwe na Leta y'u Rwanda, ndetse ko hari urutonde rwakozwe rw'abagomba kwicwa.

Iki kinyoma ntacyo cyafashe ubusa, kuko byaje kugaragara ko Karemangingo ari umwe mu bo Kayumba Nyamwasa akomeje kwikiza, iyo bagerageje kumwereka ko ari umunyoni ugamije kwiyuzuriza igifu.

Iyo usesenguye ariko, usanga harimo no gusuzugura Leta ya Mozambique yabacumbikiye, kuko ibyo bavuga ai nko kwerekana ko idashoboye kubarindira umutekano. Nyir'ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa, wabona mu minsi iri imbere Mozambique irambiwe ibyo binyoma, ikabereka umuryango usohoka.

Gutera ubwoba Abanyarwanda baba muri Mozambique babashinja gukorana na Leta y'u Rwanda nk'aho kugirana umubano mwiza n'Igihugu cyawe ari icyaha, gukwiza ibihuha ngo Ingabo z'u Rwanda zaje muri icyo gihugu kubahiga, byose bizaba imfabusa kuko isi yose yamaze gusobanukirwa ko Leta y'uRwanda igamije ineza y'Abanyarwanda ndetse n'iy'abanyamahanga.

Kugerageza gupfukirana ibyaha bikomeje gukorwa n'imitwe y'iterabwoba ya RNC na FDLR nabyo ntibizabahira, kuko ukuri ku migambi mibisha y'iyi mitwe kwamaze kujya ahagaragara, kandi aho isi igeze iterabwoba ryarahagurukiwe.

Ni ikibazo cy'igihe gusa.

The post Abajenosideri n'ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abajenosideri-nibigarasha-byo-muri-mozambique-mu-bihuha-bitagira-epfo-na-ruguru-basebya-rdf/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abajenosideri-nibigarasha-byo-muri-mozambique-mu-bihuha-bitagira-epfo-na-ruguru-basebya-rdf

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)