Abakobwa: Dore ibizakwereka ko umusore akeney... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

DORE IBYO UZAREBA HO CYANE UKAMENYA NIBA KOKO ARI GUSHAKA KUKWEREKEZA MU GITANDA

1.Iteka uwo musore aba ashaka ko muhurira mu nzu ye

Niba umusore agukunda by'ukuri, ntabwo azifuza ko mutahana cyangwa ngo akujyane ahantu akubona muri mwembi gusa, umusore ugukunda ntabwo iteka yumva mwahurira iwe kandi nta n'icyo muri kuganira gihamye. Umusore utagukunda nta mishinga muba mufitanye.

2.Yita ku buryo ugaragara gusa (Physical Look)

Abasore bashaka ko muzaryamana gusa, iteka basaba abakobwa kwiyitaho, bakabategeka n'imyambaro. Uyu musore hari ubwo azakubwira ngo ariko wajya wambara gutya? Wajya ugira gutya, uzumva agusaba gukora ibintu bitandukanye. Umusore ugukunda we akubwira ko ufite ibyo ushoboye ndetse ko uri umuhanga,… agusetse, agutinye ndetse anatume ubona ko agaciro kawe ugafite.

3.Buri kiganiro mugirana ntihaburamo ibyo kuba mwaryamana

Ibiganiro byanyu hibandamo ibyo mu gitanda cyane cyangwa ubusambanyi. Akoherereza ubutumwa bugufi burimo ubusambanyi, mwaba muganira ukabona ko nta kindi akeneye muri wowe.

4.Ntabwo mujya muganira ibyubaka kuko nta mwanya abibonera

Uyu musore umezu gutya nk'uko twabivuze haraguru, ntabwo akwitaho, nta kintu cyubaka mwaganira, niyo agusabye guhurira iwe, nta kintu kizima muvugana, mushyira mubikorwa ibyo twavuze haraguru mu ngingo ya gatatu. Nuzana ibyo kuganira kuri ejo hazaza azahita ashaka uko ahindura ikiganiro.

Inkomoko: Hackspirity



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114360/abakobwa-dore-ibizakwereka-ko-umusore-akeneye-ko-muryamana-gusa-adakeneye-gukundana-nawe-114360.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)