- Abitabiriye itorero ngo baryitezeho byinshi mu kuzamura ubumenyi buzabafasha mu kazi kabo
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ku nsanganyamatsiko igira iti 'Twimakaze indangagaciro n'imyitwarire mbonezamurimo'.
Ubwo hatangizwaga iryo torero ku wa gatatu tariki 09 Gashyantare 2022, abo bakozi baranzwe n'akanyamuneza na morale nyinshi, babwiye Kigali Today bimwe mubyo biteze muri ayo mahugurwa.
Nkurunziza Victorien ati 'Icyo numva niteze muri iri torero, ni ugukarishya indangagaciro na kirazira zikwiriye umukozi ukora mu kigo ngororamuco, turushaho kunoza umurimo. Uzabona nk'umukozi wabaswe no guhora akererwa ku kazi, nk'iyo mbogamizi tuzava hano irangiye. Tuje gukarishya, si uko tutari tubizi ariko gukarishya tukumva neza icyo twakora bizarushaho kuba byiza mu mitangire ya serivisi'.
- Mu batanze ibiganiro harimo na CP Bruce Munyambo kuri gahunda y'uburyo Polisi y'igihugu ibona gahunda yo guca ubuzererezi n'ibikwiye kwitabwaho
Gumyusenge Sandrine ati 'Turashimira ubuyobozi bwa NRS n'ubw'igihugu muri rusange, bwatugeneye aka kanya ko kuza gutorezwa muri ikigo cy'Ubutore cya Nkumba, bizadufasha kunguka indangagaciro ziranga Umunyarwanda'.
Arongera ati 'N'ubundi twari dusanzwe hari izo dufite ariko tuje kuzishimangira, ibyo bikazadufasha kwita ku rubyiruko duhura narwo mu buzima bwa buri munsi dufasha kugororoka, kugira ngo nabo tubinjizemo izo ndangagaciro zizabafasha guhindura imyitwarire, imigirire n'imikorere, bavemo Abanyarwanda beza babereye igihugu'.
Mu ntego nyamukuru z'iryo torero rigabanyije mu masibo atanu, harimo gutoza abakozi indangagaciro z'umuco nyarwanda n'imyitwarire mbonezamurimo, hasuzumwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'inshingano za NRS, hafatirwa hamwe ingamba zo kunoza imikorere.
Hari na gahunda yo kwisuzuma mubyo bakora muri gahunda y'igororamuco, no kwemeranya uburyo bushya bukoreshwa mu kugira igihugu kitarangwamo ubuzererezi, nk'uko Kigali Today yabitangarijwe na Mufulukye Fred, Umuyobozi mukuru wa NRS.
- Mufulukye Fred, Umuyobozi wa NRS
Ati 'Kugira igihugu kitarangwamo ubuzererezi ni inshingano twahawe. Dufite ibigo bitatu birimo ikiri i Nyamagabe cyashinzwe muri 2019, ikiri i Gitagata mu karere ka Bugesera cyashinzwe kera cyane ariko kigenda gihindurirwa inshingano, n'ikigo cya Iwawa cyashinzwe muri 2010, hakabaho n'abakozi bo ku cyicario gikuru. Twese twahuriye hano kugira ngo dusubize amaso inyuma, dutekereze cyane kuri iyo nshingano igihugu cyadushinzwe, ese tuyikora dute?'
Arongera ati 'Twaje rero kugira ngo twisuzume, tunahuze uburyo bwo kugorora bariya baba baragaragayeho ibikorwa by'ubuzererezi n'indi myitwarire itari myiza. Iirasaba ko dushyiraho ingamba zajyanye no gukumira'.
Abo batozwa bitezweho ubumenyi, umuco w'ubutore n'indangagaciro zizabafasha kurushaho kunoza inshingano bashinzwe, nk'uko Kayitesi Anitha, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe n'itorero n'uburere mboneragihugu muri MINUBUMWE yabibasabye, ubwo yafunguraga ku mugaragaro iryo torero.
Yagize ati 'Turagira ngo iyi minsi itanu tuzayimare tuganira ku mirimo bashinzwe, ariko cyane cyane tuganira ku muco w'ubutore ari nawo twifuza ko bazageza ku babaca mu biganza, akenshi baba bafite uko barebwa muri sosiyete'.
Arongera ati 'Bazamenya uko babakira kandi bamenye n'icyo babagaburira, ikintu cyiza bazamubibamo kizatuma igihe azaba asubiye muri sosiyete bazamubonamo akazagenda ari undi muntu. Turagira ngo tuganire nabo tureba tuti ese ni iki gikenewe, wa wundi uza abasanga ni iki aba yabuze gutuma abasanga aho ngaho'.
Kugeza ubu mu bigo ngororamuco bitatu, Iwawa, Gitagata na Nyamagabe, hamaze kunyura abagera ku 41,100, biyongeraho umubare utari muto w'abanyuzwa mu bigo by'uturere bizwi ku izina rya 'Transit centers'.
Leta y'u Rwanda ikaba irajwe ishinga no gushyira imbaraga mu gutoza Abanyarwanda, gukumira icyo kibazo cy'ubwiyongere bukabije bw'abakomeje kugana ibyo bigo, ishyiraho ingamba zinyuranye zirimo kongera abakozi bize ibijyanye n'imitekerereze muri ibyo bigo.
- Abahugurirwa mu bigo ngororamuco bigishwa imyuga inyuranye