Abana bitabiriye irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryitiriwe Intwari bagaragaje impano zihariye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa ryabereye muri Parking ya Stade Nto (Petit Stade) i Remera, ryakinwe mu byiciro birimo abari hagati y'imyaka 12 na 14 n'abari hagati 14 na 16 mu bahungu n'abakobwa.

Abahungu bari hagati y'imyaka 12 na 14 ni bo babanje gukina saa Tatu, isiganwa ryegukanwa na Gisubizo Issa ukinira Ikipe ya Adrien Niyonshuti Cycling Academy, aho yakoresheje iminota 19 n'amasegonda 24 ku ntera y'ibilometero 8,4, akurikirwa na Niyomwungeri Elie wa Bugesera Cycling Team na Mugisha Fiston wa Les Amis Sportifs.

Abakobwa bari mu cyiciro cy'imyaka 12-14 na 14-16 bakoze intera ingana na kilometero 7. Uwa mbere muri bane bato basiganwe yabaye Ishimwe Françoise wa Bugesera Cycling Team nyuma yo gukoresha iminota 18 n'amasegonda 30 mu gihe mu bakuru 10 bakinnye, hatsinze Uwera Aline akurikiwe n'abandi bagenzi be icyenda bakinana muri Bugesera Cycling Team.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n'amakipe asanzwe amenyerewe muri uyu mukino nka Benediction Club y'i Rubavu, Les Amis Sportifs y'i Rwamagana, Cine Elmay, Adrien Niyonshuti Cycling Academy, Bugesera Cycling Team n'abandi bana batagira amakipe biyandikishije ku giti cyabo.

Abahungu bari hagati y'imyaka 14 na 16 bakoze intera y'ibilometero 11,9; hatsinze Nizeyimana Fiacre wa Benediction nyuma yo gukoresha iminota 25 n'amasegonda 14, akurikirwa na Tuyizere Hakimu na Byusa Pacifique na Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA).

Perezida w'Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi Abdallah, yavuze ko bishimiye impano babonye muri iri rushanwa, yongeraho ko bagiye kubakurikirana ku buryo hazavamo n'abazahagararira igihugu muri Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Rwanda mu 2025.

Ati 'Uyu mwaka haje agashya, tuva mu bakinnyi bakuru tujya mu bato, gutegurira abakiri bato umuco w'ubutwari, kugira umuco wo guhangana. Ni umwanya wo gutegura abakinnyi b'ejo, bakina Shampiyona y'Isi ya 2025.'

Murenzi yavuze ko aya marushanwa yajya aba buri kwezi, by'umwihariko bakaba bateganya kuzakurikizaho Intara y'Iburasirazuba hasanzwe haba impano muri uyu mukino, ahazamukiye abakinnyi nka Adrien Niyonshuti, Ndaisenga Valens na Areruya Joseph.

Umunyamabanga wa Leta Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, wari witabiriye iri rushanwa, yasabye abana gukunda igihugu ndetse bakakibera intwari bakora ibyo bakunda.

Ati "Umwana icyo wifuza ko azaba ukimutoza hakiri kare. Iyo turebye izi ntwari zose twizihiza dusanga ibintu zakoze atari ibintu byazigwiririye. Ni ibintu batojwe n'ababyeyi babo hakiri kare."

Yakomeje yemeza ko bagiye gukorana bya hafi n'ishyirahamwe n'umukino w'amagare.

Ati "Iri ni itangiriro, iyo ushaka kwigisha abana ibijyanye n'intwari, ukabibabwirira mu kintu bakunda bahora bibwira intwari zizagaruka. Niba tuzizihiza umunsi w'ururimi, umunsi w'umuganura, ibi byose dukeneye kubyigisha abana ariko tubasanze mu byo bakunda.'

'Dukeneye kuganira cyane n'Ishyirahamwe ry'amagare cyane kugira ngo mu kwa munani ku munsi w'umuganura tuzabe turi kumwe. Dukwiye guha u Rwanda abana kandi bakarukunda tukabavana mu mihango n'ibindi ahubwo tukabashyira mu bibafitiye umumaro."

Uko bagiye bakurikirana mu byiciro bitandukanye

Abahungu bari hagati y'imyaka 15 na 16

Intera: 11,9 Km

1 NIZEYIMANA FIACRE (BENEDICTION): 25'14"

2 TUYIZERE HAKIMU (FLY): 25'51"

3 Byusa Pacifique (Adrien Niyonshuti Cycling Academy) 26'05"

4 SHUTIRAGUMA KEVIN (CINE ELMAY) 26'43"

5 UWAYISENGA GERMAIN (CINE ELMAY) 26'44"

6 NIYITURINDA Anatole (KABATWA) :27'21"

7 HANYURWIFURA THOMAS (FLY) : 27'21"

8 NIYOGISUBIZO Eric (Nta kipe) :27'21"

9 Nshimiyimana Eric (Adrien Niyonshuti Cycling Academy) : 27'21"

10 Nteziyaramye Desire (Nta kipe): 27'21"

Abahungu bari hagati y'imyaka 12 na 14

1 Gisubizo Issa (LES AMIS SPORTIFS): 19'24"

2 NIYOMUNGERI ERIE (Bugesera Cycling Team): 20'38"

3 MUGISHA Fiston (LES AMIS SPORTIFS): 20'38" 01'14"

4 KUBWIMANA Egide (Nta kipe): 21'26"

5 GIRANEZA Hosiya (Nta kipe): 23'03"

6 Yannis Dubuisson (Nta kipe): 23'03"

7 Kubwimana Fiston (Nta kipe): 23'03"

8 ISHIMWE KELLY QUETIN (CINE ELMAY): 23'03"

9 IWAN DENBLYDEN BIZIMANA (Nta kipe): 23'03"

10 MUGISHA Olivier (Nta kipe): 24'07"

Abakobwa bari hagati y'imyaka 15 na 16

1 Uwera Aline (Bugesera Cycling Team): 15'51"

2 Ingabire Domina (Bugesera Cycling Team): 16'14"

3 Byukusenge Mariata (Bugesera Cycling Team): 16'18"

4 Iragena Charlotte Bugesera Cycling Team: 16'53"

5 Niyokwizerwa Clementine (Bugesera Cycling Team) :17'30"

6 Tuzadukorerimana Honorence (Bugesera Cycling Team): 18'30"

7 INGABIRE FABIOLA (Bugesera Cycling Team): 18'30" 02'39"

8 Ishimwe Nelisa (Bugesera Cycling Team): 18'30"

9 Abagire Cyiza Claire (Bugesera Cycling Team): 19'09" 03'18"

10 NIKUZE SCHOLASTIC (Bugesera Cycling Team): 19'09" 03'18"

Abakobwa bari hagati y'imyaka 12 na 14

1 Ishimwe Francoise (Bugesera Cycling Team) 18'30"

2 Amizero Amina (Nta kipe): 19'09"

3 Izerimana Benitha (Bugesera Cycling Team: 19'09"

4 MICOMYIZA SANDRA (Bugesera Cycling Team): 19'09"



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abana-bitabiriye-irushanwa-ryo-gusiganwa-ku-magare-ryitiriwe-intwari-bagaragaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)