Nk'uko The Guardina ibivuga, aba banditsi barimo Umunya-Canada Margaret Eleanor Atwood, Umunya-Nigeria Ben Okri, Umunya-Afurika y'Epfo John Maxwell Coetzee, Umunyamerika Jonathan Franzen, Umwongereza Elif Shafak ; bavuga ko izimira rya Bahati ryaba rifitanye isano n'ubusizi bwe, bwerekeye ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Mu rwandiko bageneye Umukuru w'Igihugu, aba banditsi bagize bati : "Tubagejejeho iki kibazo kugira ngo mugikurikirane byihutirwa kubera ko nyuma y'umwaka, Bahati ntaraboneka kandi uko yaba ameze ntikuzwi."
Ubwo byavugwaga ko Bahati yaburiwe irengero, urwego rw'ubushinjacyaha, RIB, tariki ya 9 Gashyantare 2021 rwatangaje ko atari muri kasho zarwo, rwemeza ko rugiye gukora iperereza ku ibura rye.
Gusa aba banditsi bavuga ko kuva icyo gihe nta makuru mashya uru rwego ruratanga kuri Bahati, ikaba imwe mu mpamvu basaba Perezida Kagame kwikurikiranira iki kibazo. Bati : "Dutewe impungenge n'uko ubuyobozi bw'u Rwanda butaratangaza amakuru mashya cyangwa ibyavuye mu iperereza kuri dosiye ye."
Bamenyesheje Perezida Kagame ko bizera ko hari umwe mu bayobozi waba azi irengero rya Bahati. Bati : "Turizera ko umwe muri buyobozi bw'u Rwanda azi irengero rya Bahati. Ubusizi si icyaha. Isi itegereje kongera kumva ijwi rya Bahati Innocent."
Inshuti imwe mu za Bahati, yavuze ko uyu musizi yaburiwe irengero nyuma yo gusangirira n'abantu batatu muri hoteli iri mu Karere ka Nyanza. Ngo byageze nijoro, telefone ye iva ku murongo, ntiyongera gusubiraho kugeza mangingo aya.
Bahati yamenyekaniye mu bisigo yatambutsaga kuri shene ye ya YouTube, birimo : Mfungurira, Urwandiko rwa Bene Gakara, Urwandiko rwa Masisi, Imana ya Sembwa na Muvunyi.