- Abapolisi barasobanurira abanyamaguru uburyo bwiza bwo kwambuka umuhanda birinda impanuka
Mu rwego rwo kurinda no gukumira impanuka, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, Polisi yatangije ubukangurambaga bugamije kwibutsa no kwigisha abanyamaguru uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda, kugira ngo ubuzima bwabo budakomeza guhitanwa n'impanuka.
Polisi ivuga ko mu mwaka wa 2021, abantu 655 bahitanywe n'impanuka harimo abanyamaguru 225, abakomeretse bikomeye bari 175, mu bantu 684 bakomeretse, naho mu banyamaguru 1,262 bakomeretse byoroheje mu bantu 5,244 bakomeretse.
N'ubwo hari hashize igihe kirekire abantu batemerewe gusohoka mu mwaka wa 2020 kubera Covid-19, Polisi ivuga ko impanuka zitabuze gutwara ubuzima bw'abagera kuri 687, mu gihe mu mwaka wawubanjirije wa 2019 impanuka zari zahitanye abantu 739.
Polisi ivuga ko kugeza muri Mutarama 2022, impanuka zimaze gutwara ubuzima bw'abantu 12, zikaba zirimo izatewe n'imyitwarire yabo mu muhanda, ndetse n'abandi bakoresha umuhanda.
Bamwe mu baturage bakoresha umuhanda bavuga ko n'ubwo hari abajya bakora amakosa igihe barimo kwambuka umuhanda, ariko abenshi muri bo baba bazi neza ko bibujijwe, gusa ngo buri wese yajya yibutsa mugenzi we.
Uwitwa Jean Bosco Karangwa ati 'Igihe dutegereje turimo kureba ko harimo wa muntu w'umutuku, buri wese yaba umwigisha wa mugenzi we, akamubwira ati ba uretse wa muntu w'icyatsi naza twambuke. Icyo gihe iyo ubimubwiye aba abifashe kandi nawe abibwira uw'ubutaha'.
Mugenzi we ati 'Imbogamizi rimwe na rimwe tugira nk'uku tuba dusohotse mu ishuri, ukabona imodoka zirahagaze ariko abamotari bo bahise bagenda wageze ahateganyirijwe kwambukira abanyamaguru, ku buryo impanuka akenshi ziterwa n'umuvuduko n'uburangare'.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), SSP René Irere, avuga ko muri gahunda ya Gerayo Amahoro bigisha cyane abanyamaguru, uburyo bagomba kwitwararika bageze ku nzira zabo.
Ati 'Bimaze kugaraga ko impanuka nyinshi zirimo ziba muri iyi minsi, zihitana abanyamaguru kurusha izindi ngeri z'abantu. Icya mbere iyo ugiye kwambuka umuhanda ukoresheje inzira z'abanyamaguru, icyo ukora urabanza ugahagarara, ukitonda ukitegereza ibumoso bwawe, ukareba ko ibinyabiziga birimo gukoresha umuhanda byahagaze'.
Akomeza agira ati 'Umuhanda uwambuka utirukanka, kuko ushobora kwambuka wirukanka ugahura n'imodoka nayo yirukanka mukaba mwacakirana. Ariko iyo urebye ibumoso n'iburyo ukanambuka gahoro, haba hari uburyo bushoboka bwo kwitaza iyo modoka cyangwa uwo mushoferi waba warenze ku nshingano ze akoresha umuhamda nabi'.
Polisi irasaba abanyamaguru kwitwararika bakirinda gukoresha telefone cyangwa kwambara ekuteri igihe cyose bambuka umuhanda, kuko iyo umuntu yambuka umuhanda agomba gukoresha amaso ndetse n'amatwi, telefone ikaba ishobora kumurangaza ku buryo yambuka nabi umuhanda bityo bikaba byateza impanuka.