Abantu batunguwe n'umunyamakurukazi washyize umugabo we ku cyapa ku munsi w'urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru uri mubakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania witwa Zamaradi Mketema yatunguye abantu ubwo yakoreshaga icyapa kinini cyane gishyirwaho amatangazo yo kwamamaza, ashyiraho ifoto y'umugabo we.

Zamaradi yabikoze agamije kwereka umugabo we urukundo amukunda ku munsi w'abakundana ndetse ahamyako yashakaga kwereka isi ko uyu ariwe mugabo yihebeye kurusha abandi ku isi.

Uyu mugore w'abana 3, yifashishije kompanyi izobereye mukumanika ibyapa muri Tanzania, iki cyapa cyamanitswe mu mujyi wa Dar Salaam mu ijoro ryo ku italiki ya 13 Gashyantare 2022 atungura umugabo we mu gitondo cyo ku italiki ya 14 Gashyantare ku munsi abantu benshi bizihizaho umunsi wa Saint Valentin wahariwe abakundana.



Source : https://yegob.rw/abantu-batunguwe-numunyamakurukazi-washyize-umugabo-we-ku-cyapa-ku-munsi-wurukundo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)