Abanyasomaliya bari mu Rwanda bemeza ko amasomo bahakuye azabafasha kubaka igihugu cyabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Batemberejwe mu mudugudu w
Batemberejwe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Karama muri Nyarugenge

Babitangaje ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, birimo imidugudu y'icyitegererezo ya Mpazi na Karama mu Karere ka Nyarugenge, uruganda ruvangura ibishingwe rukabibyazamo ifumbire rwa Bishenyi Solid Waste Management Facility, ruri mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi hamwe n'uruganda rwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo.

Ni muri gahunda y'iminsi ine y'ibiganiro byatangiye tariki 14 Gashyantare kugera tariki 18 Gashyantare 2022, bigamije kugira ngo bigire ku mikorere y'inzego z'ibanze mu Rwanda, no ku ntabwe rumaze gutera mu zindi nzengo zitandukanye, zirimo Ubumwe n'Ubwiyunge ndetse n'Iterambere.

Umuyobozi muri Minisiteri y'Umutekano mu nNara ya Juba Land muri Somalia, Adan Farah Garane, avuga ko mu minsi bamaze, bakuye amasomo menshi mu biganiro bagiranye n'inzego zitandukanye zirimo n'iz'ibanze, by'umwihariko ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ndetse n'ubw'ihuriro ry'uturere n'Umujyi wa Kigali (RALGA), ariko ngo mu bikorwa basuye hari byinshi byabanyuze kandi nta kabuza ko bizabafasha iwabo.

Bishimye uko abaturage batujwe muri uwo mudugudu
Bishimye uko abaturage batujwe muri uwo mudugudu

Ati 'Uyu munsi twasuye imidugududu y'icyitegererezo yatujwemo abantu bakuwe mu manegeka bagatuzwa mu nzu zijyanye n'igihe, n'isomo ryiza twakuyemo. Ahandi twasuye ni aho twabonye uburyo ibishingwe bibyazwa umusaruro, tugomba kugenda tukabisobanurira abafatanyabikorwa batandukanye'.

Akomeza agira ati 'Urugero nko mu Ntara nturukamo ya Juba Land, hari kompanyi ikora ibijyanye no gutunganya ibishingwe ariko bo barabitwika aho kugira ngo babibyaze undi musaruro. Byari byiza rero gusura ruriya ruganda kuko twakuyemo amasomo tuzasangiza bagenzi bacu, y'uburyo ibishingwe bishobora kubyazwamo umusaruro'.

Umujyanama w'Umuyobozi w'intara ya Banadir, Asha Omar Mohamud, avuga ko bakeneye kubaka ubushobozi bw'inzego zabo z'ibanze, binyuze mu bumenyi ndetse n'uburyo u Rwanda rwakoresheje.

Ngo ni byinshi Asha yigiye ku Rwanda kandi akaba adashidikanya ko bizafasha igihugu cyabo
Ngo ni byinshi Asha yigiye ku Rwanda kandi akaba adashidikanya ko bizafasha igihugu cyabo

Ati 'Aha nahigiye byinshi, kubera ko abantu bemeye kubabarira no gusaba imbabazi, kwemerera abagore nabo bagatinyuka bagakorera igihugu cyabo. Ibi byatumye rwose nishimira kuba ndi mu Rwanda'.

Umukozi wa RALGA ushinzwe ibijyanye n'ubutegetsi n'imari, Faustin Serubanza, avuga ko kugira ngo bahitemo ibyo abashyitsi bazasura babanje kubaganiriza kugira ngo bamenye neza ibyo bakeneye, gusa ngo hari n'ibyakorwa kugira ngo bizarusheho kugenda neza ubutaha.

Ati 'Dukurikije ibyo bifuzaga, twabahitiyemo ibyo u Rwanda rufite kandi birahari byinshi, twagiye duhitamo ibishobora kubagirira akamaro, kugira ngo bizarusheho kugenda neza ubutaha. Inama umuntu yatanga ikomeye cyane ni iyo kumenyekanisha bya bikorwa, kuko usanga hari amakuru aba ataragaragaye kubera igihe kiba ari gito, kubasha kugenda ahantu hose ntabwo biba byoroshye mu gihe gito, ku buryo aho umuntu yanyuze ahasanze nk'inyandiko bakazitwazwa byajya bifasha, bakaza kubisoma bitonze'.

Wanja ukuriye uruganda rwa Bishenyi Solid Waste Management Facility arimo gusobanura uko ibishingwe bikorwamo ifumbire
Wanja ukuriye uruganda rwa Bishenyi Solid Waste Management Facility arimo gusobanura uko ibishingwe bikorwamo ifumbire

Biteganyijwe ko urwo ruzinduko abayobozi bo muri Somalia bazarusoreza mu Karere ka Bugesera ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, aho bazasura umudugudu w'icyitegererezo wa Rweru hamwe n'ibindi bikorwa bitandukanye muri ako karere.

Ibyo bigiye ku buyobozi bw
Ibyo bigiye ku buyobozi bw'inzego z'ibanze bwo mu Rwanda ngo bizabafasha kurushaho kubaka inzego zabo neza
Banyuzwe n
Banyuzwe n'imyubakire y'umudugudu w'icyitegererezo wa Mpazi




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanyasomaliya-bari-mu-rwanda-bemeza-ko-amasomo-bahakuye-azabafasha-kubaka-igihugu-cyabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)