Abiga mu Ishuri rikuru rya gisirikare batangiye urugendo rugamije kubategurira amasomo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwo rugendo rwatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 7 rukazageza ku ya 12 Gashyantare 2022, rukazaca mu ntara zose uko ari 4 n'Umujyi wa Kigali, rukaba rwatangijwe n'ibiganiro byatanzwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali.

Intego rusange ya NST 2022 ikiciro cya 10, ni ugushyiraho umuyoboro hagati y'umutekano w'igihugu, imibereho myiza n'iterambere ry'ubukungu.

Minisitiri Gatabazi, Umuyobozi mukuru w'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, bahuye n'abo banyeshuri mu rwego rwo kubasobanurira urwego rw'imiyoborere, mbere yuko batangira urwo rugendo.

Minisitiri Gatabazi yagize ati 'Twizera ko ari amahirwe guhora twigira ku bandi. Muri mu rugendo ariko MINALOC yiteguye no kugira icyo ibigiraho. Duha agaciro guhozaho kwiga kugira ngo tubashe kugera kuri byinshi bijyanye n'inshingano zacu zo kunoza imiyoborere, ibyo bigatuma izindi nzego zitwara neza atari mu rwego rwa politiki gusa, no mu rwego rwo kubishyira mu bikorwa ku rwego rw'igihugu.'

Abanyeshuri bitabiriye aya masomo barimo abapolisi 48 baturutse mu Rwanda no mu bihugu birimo Botswana, Etiyopiya, Gana, Kenya, Malawi, Nijeriya, Senegal, Sudani y'Epfo, Tanzaniya, Uganda na Zambiya.

Kugeza ubu ishuri rikuru rya gisirikare (RDFCSC), nicyo kigo cyigisha imyitozo ya gisirikare mu gihugu, kandi intego yacyo ni uguteza imbere ubushobozi bw'abanyeshuri mu kurushaho gusobanukirwa n'ibibazo by'umutekano w'igihugu, mu karere n'isi yose, ndetse n'uburyo bigira ingaruka ku bikorwa bya gisirikare.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abiga-mu-ishuri-rikuru-rya-gisirikare-batangiye-urugendo-rugamije-kubategurira-amasomo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)