Umudamu utarabashije kumenyekana ari kwibaza uko abyitwaramo nyuma yaho umuhungu we ufite imyaka 19 ateye inda mwarimu ufite imyaka 28.
Nkuko uyu mudamu abivuga, afite impanga zifite imyaka 19 (umuhungu ndetse n'umukobwa) akaba yarabashakiye umwarimu w'umukobwa kuberako yangaga gushaka umwarimu w'umugabo ngo atazashuka umukobwa we akamusambanya.
Amezi make nyuma yo guhabwa akazi, umukobwa we yaje kumubwira ko umwarimu yamubwiye ko atwite Kandi atwitiye umuhungu we.
Nyuma yo guhata ibibazo umuhungu we, yaje kumenya ko ariwe wateye inda mwarimu.
Uyu mudamu avuga ko umwarimu yamusabye ko yareka we n'umuhungu we bakibanira kuko bari mu rukundo. Uyu mudamu akaba yabuze icyo akora ahitamo kugisha abantu inama.
Dore ubutumwa bwe uko bwari buteye:
Muraho muryango mugari, nkeneye inama zanyu kuherako nananiwe gukemura iki kibazo.
Mfite impanga zifite imyaka 19, umuhungu n'umukobwa, nari nkeneye umwarimu uzajya abigisha bari murugo maze kuberako ntashakaga umwarimu w'umugabo washoboraga gufatirana umukobwa wange, nahise gushaka umwarimu w'umukobwa ufite imyaka 28.
Umwarimu n'umuhanga kandi ntakibazo afitanye n'abana nange. Yatumye bakunda ibitabo kandi barushaho gitsinda mu ishuri. Mu byukuri, nishimye uburyo yita kubana nange mu bijyanye n'amasomo. Ubu abana nange bavuga neza icyongereza n'igifaransa.
Bakunzi banger, nyuma yamezi 8 yigisha abana nange, umwarimu yaje kumbwirako atwite inda y'amezi 3 kandi ko yayitewe n'umuhungu wange kandi n'umuhungu wange akaba abyemera. Yambwiye ko bari mu rukundo bityo nabareka bakaba a.
Muryango mugari mumfashe mungire inama ndumva nabuze icyo nkora.
Source : https://yegob.rw/aka-ni-agashya-umusore-wimyaka-19-yateye-inda-umwarimu-wimyaka-28/