Mu mwaka wa 1983 ni bwo Umudage Friedhelm Elias yaje mu Rwanda aza no gutangiza umukino wa Handball mu bigo bya Ecole Normale Zaza ndetse na na Groupe Scolaire De La Salle Byumba yo mu karere ka Gicumbi.
- Imwe mu mafoto ya mbere ubwo Handball yatangizwaga mu Rwanda
Uyu mukino waje kwaguka ugera no mu bindi bice by'igihugu, gusa i Byumba (Gicumbi) hakomeza gufatwa nk'igicumbi cy'uyu mukino mu Rwanda, aho ndetse hanashinzwe ikipe ya Gicumbi yagiye inegukana ibikombe mu myaka yashize.
- Ikipe ya Gicumbi Handball Club yiteguye kugaruka muri shampiyona bihoraho
Nyuma y'imyaka yari ishize iyi kipe ihagarara rimwe ikongera ikitabira amarushanwa, ubu ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi buratangaza ko bugiye gushyigikira iyi kipe ikongera kuba ikipe ikomeye.
Mu kiganiro twagiranye n'Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yadutangarije ko nyuma yo kwitabira igikombe cy'intwari, ubu bagiye gukurikizaho na shampiyona kandi bakubaka ikipe itwara ibikombe.
'Twabonye ko icya mbere tugomba kwitabira iyi mikino y'intwari, uyu mukino muri Gicumbi wasaga nk'aho nta mbaraga nyinshi ufite, kandi urebye amateka cyangwa se urebye n'abawukina usanga abenshi bakomoka i Gicumbi'
Yagize ati 'Si iki gikombe gusa turashaka kugumana ikipe dukomeze twitabire amarushanwa ndetse na shampiyona y'u Rwanda, turi gushaka abafatanyabikorwa bazadufasha gukurikirana ikipe ariko n'akarere kakagiramo uruhare mu gutanga ubushobozi n'ibindi, turashaka ikipe itsinda kandi itwara ibikombe'
- Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yari yaje kureba imikino y'igikombe cy"Intwari
Muri iri rushanwa ry'Intwari ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Gicumbi yasoje imikino y'amatsinda iyoboye itsinda ryo nyuma yo gutsinda imikino yose, aho yatsinze UR Nyagatare ibitego 31-12, itsinda UR Rwamagana ibitego 25-12, itsinda Nyakabanda ibitego 20-12.
- Bamwe mu bagize ikipe ya Gicumbi HC