Akari ku mutima wumukozi wa Banki, Munganyin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 12 Gashyantare 2022 ni bwo hashyizwe akadomo ku majonjora y'abagomba kuvamo Miss Rwanda 2022. Muri 70 babashije gukomeza yaba mu Ntara kimwe no mu mujyi wa Kigali, harimo Munganyinka Jessica uri mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa bafite amashuri menshi ndetse akaba afite n'ubunararibonye mu marushanwa y'ubwiza kuko kuri ubu ariwe ufite ikamba rya Miss Model of the World Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, uyu mukobwa wize muri Uganda akanahatura igihe kinini, yahishuye uko yiyumva n'uburyo yiteguye ibyiciro bikurikiraho. Yatangiye asobanura muri macye uwo ari we agira ati: 'Ndoroheje, ndatuje kandi ndi umukobwa wubaha nkanacira bugufi buri umwe, singira uburyarya ndi umunyakuri.'

Agaruka ku buryo yatangiye gutekerezamo kuzahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda agira ati: 'Nahoze iteka ntekereza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda kuva mu buto bwanjye ariko icyo gihe sinabaga mu Rwanda.'

Akomeza agira ati: 'Ubwo nagarukaga mu mwaka wa 2020 nafashe umwanya wo kwiga no kumva neza igihugu cyacu cy'u Rwanda ngo mbashe gusobanukirwa neza no kwihuza n'amateka yacu ari na ko kandi niga uririmi rw'Ikinyarwanda.'

Uyu mukobwa yemeza ko kwitabira amarushanwa y'ubwiza yandi biri mu byamutinyuye kurushaho. Ati: 'Guhera rero mu mwaka ushize ubwo nahataniraga nkanegukana ikamba rya Miss Model of the World Rwanda nahise numva ndushijeho kugira imbaraga zo kuzahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.'

Munyanyinka Jessica ukora kuri 'Guichet' ya Banki imwe yo muri Kigali, yavuze ko inshuti ze zamubaye hafi cyane muri aya marushanwa ahatanyemo ndese zikaba zigikomeje kumushyigikira. Ati:'Inshuti zanjye kandi zakomeje kuntera imbaraga muri byo naho numva nifitiye icyizere bo banyerekaga ko bishoboka bakananyereka imbaraga ziri muri njye.'

Asoza avuga akamuri ku mutima nyuma y'uko akomeje n'uko ari kwitegura ikindi cyiciro. Jessica ati: 'Kuri ubu ndishimira ko nabashije gukomeza nkaba ndi umwe mu bagiye guhatanira kwerekeza mu mwiherero, ubu ndikurushaho kwitegura ntunganya umushinga wanjye nagerageza gukosora ibyo mbona bitagenze neza ubushize.'

Munganyinka ni umwe mu bakobwa bahagarariye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022

Afite Bachelor's Degree muri Human Resource Management yabonye mu 2019

Igice kinini cy'ubuto bwe yakimaze yiga mu gihugu cya Uganda

Akora kuri 'Guichet' (Soma Gishe) ya Banki yo mu mujyi wa Kigali

Aramutse abonye amahirwe yo gukomeza yakwibanda ku kuzamura udushya mu mashuri aho abana barushaho kugira uruhare mu byo biga

Yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114528/akari-ku-mutima-wumukozi-wa-banki-munganyinka-jessica-uri-mu-bakomeje-muri-miss-rwanda-202-114528.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)