Amafoto y'abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022 nibwo habaye igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.

Muri rusange abakobwa 70 bavuye mu Ntara zose n'umujyi wa Kigali nibo bari barenze ijonjora rya mbere, bakaba bagombaga gutoranywamo 20 bagomba guhita batangira umwiherero ku munsi w'ejo tariki ya 27 Gashyantare.

Umuhango wo kubatoranya ukaba wabereye i Gikondo ahasanzwe hanera Expo.

Abakobwa uko ari 70 bakaba banyuze imbere y'akanama nkemurampaka kari kagizwe na Dr Higiro Jean Pierre, Fiona Muthoni, Ntazinda Marcel, Ingabire Egidie Bibio na Irizabimbuto Fidèle.

Gusa uko ari 70 hagombaga gutoranywamo 18 kuko 2 bakomeje kubera ko bagize amajwi menshi mu gutorwa.

Abo ni Ruzindana Kelia wagize amajwi 90,111 na Nshuti Muheto Divine wagize amajwi 82,740.

Uyu muhango wasojwe mu saa 23h z'ijoro wasize abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero bazavamo umukobwa usimbura Ingabire Grâce ufite ikamba rya 2021 bamenyekanye.

Nyampinga w'u Rwanda wa 2022 uhiga abandi mu bwenge, ubwiza n'umuco azamenyekana tariki ya 19 Werurwe 2022.

Abakobwa 20 babonye itike yo kujya mu mwiherero

Ruzindana Kelia [No 47]

Nshuti Muheto Divine [No 44]

Uwimana Vanessa [No 70]

Bahari Ruth [No 3]

Uwimana Marlene [No 69]

Ikirezi Musoni Kevine [No 10]

Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38]

Kalila Leila Franca [No 23]

Uwikuzo Marie Magnificat [No 67]

Kayumba Darina [No 25]

Umurerwa Bahenda Arlette Amanda [No 55]

Kazeneza Marie Merci [No 26]

Umuhoza Emma Pascaline [No 53]

Keza Maolithia [No 27]

Saro Amanda [No 48]

Keza Melissa [No 28]

Nkusi Lynda [No 43]

Muringa Jessica [No 37]

Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42]

Uwimana Jeannette [No 68]



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-y-abakobwa-20-bagiye-mu-mwiherero-wa-miss-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)