- Mu Karere ka Musanze urubyiruko rwaho rwagaragaje ko rwishimiye ibi biganiro
Muri urwo ruzinduko rw'iminsi ibiri bagirira mu bigo by'amashuri yisumbuye bitandukanye, barafasha abanyeshuri kumenya amateka ku itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'uko bagira uruhare mu kuyikumira, by'umwihariko barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuvuguruza abayipfobya n'abayihakana, n'uruhare rw'urubyiruko mu gushyira imbere ukuri kw'amateka y'igihugu na gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda'.
Mu bigo by'amashuri abo badepite bakomeje gusura, baranakangurira urubyiruko n'abarezi babo kumenya ububi bwa ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo, ingaruka zayo, by'umwihariko babasaka kuba ab'imbere mu kuyirwanya no kuyikumira; barushaho kurangwa n'ubunyangamugayo n'izindi ndangagaciro z'Umuco nyarwanda.
Mu ntara y'Amajyaruguru abagize Inteko Ishinga Amategeko, barimo abo mu Ihuriro AGPF n'Ihuriro APNAC Rwanda, bigabanyijemo amatsinda atanu, aho buri tsinda rigizwe n'abantu babiri, rigirira ibiganiro mu bigo by'amashuri bitatu byatoranyijwe muri buri Karere, mu tugize Intara y'Amajyaruguru.
Mu Karere ka Rulindo
- Urubyiruko rwiga mu Karere ka Rulindo rwiyemeje kutareberera ababiba urwango n'amacakubiri
Urubyiruko rwiga mu bigo by'amashuri harimo GS Mushongi, GS Nyirabirori na APEKI Tumba, rwaganirijwe na Depite Bitunguramye Diogène na Mukayijore Suzanne. Bibukije urubyiruko ko u Rwanda rwifuzwa ubu n'ahazaza, rugomba kubakira ku gushyira hamwe no kwirinda ibicamo Abanyarwanda ibice, by'umwihariko urubyiruko rukabigiramo uruhare.
Urwo rubyiruko rwanasobanuriwe amategeko ahana icyaha cya ruswa; barubwira ko umuti wo kuyica burundu ari ukuyikumira no kujya bihutira gutanga amakuru y'uwo ari we wese uyigiramo uruhare.
Mu Karere ka Gicumbi
Depite Muhakwa Valens na Depite Mukobwa Justine, ni bo basuye urubyiruko rwiga mu mu mashuri harimo GS Kirwa, GS Shangasha na GS de la Salle. Aha hose urubyiruko rwaganirijwe ku mateka y'igihugu, icyo rusabwa mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, gushyira imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kurwanya ruswa.
- Depite Muhakwa Valens na Depite Mukobwa Justine baganirije urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi
Urubyiruko narwo rwagaragarije iryo tsinda ry'abadepite ko rufite inyota yo kugera ikirenge mu cya bagenzi babo bitangiye igihugu, bakakibohora amateka mabi, ubu kikaba ari igihugu gifite umudendezo. Ruhamya ko amahirwe ahari yo kuba rusobanurirwa amateka rukayamenya, ari umusingi ruzakomeza kubakiraho rwirinda ikibi.
Mu Karere ka Gakenke
Senateri Mugisha Alexis na Depite Murebwayire Christine, nibo baganirije urubyiruko rusaga 3000, rurererwa mu mashuri ya GS Ruganda na GS Muramba.
Mu Karere ka Musanze
Urubyiruko rwiga muri GS Karwasa rwagaragarije Depite Nirere Marie Thélèse na Depite Ndoriyobijya Emmanuel, ko babonera inyungu nyinshi mu kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, binyuze muri Club Anti-Genocide ihuriyemo abanyeshuri biga muri icyo kigo. Ibafasha kurushaho gusobanukirwa amateka y'igihugu no gufata ingamba zo kurushaho kucyubaka, bo ubwabo babigizemo uruhare.
Urubyiruko rwishimiye ibi biganiro, bemeza ko byarushijeho kubakangura no kubibutsa ibyo igihugu kibakeneyeho ngo gikomeze kwiyubaka.
Mu bindi bigo aba badepite bagiriyemo ibiganiro nk'ibi byo mu Karere ka Musanze, harimo GS Nyakinama I na Ecole de Science de Musanze.
Mu Karere ka Burera
Senateri Umuhire Adrie na Senateri Habineza Faustin, bagiriye ibiganiro muri GS Cyapa, Gs Kinyababa na ES Runaba.
- Senateri Mugisha Alexis na Depite Murebwayire Christine ni bo baganirije urubyiruko rwa Gakenke
- Urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi rwahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo