Amajyaruguru yatashye amara masa: Abakobwa 20... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakobwa bamenyekanye mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2022 kuri Expo Ground ahasanzwe habera imurikagurisha.

Ni nyuma y'uko buri umwe anyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, yivugaho, akavuga ku mushinga we n'impamvu abona akwiye gukomeza muri Miss Rwanda.

Bamwe mu bakobwa bagiye barangwa n'ubwoba bakananirwa kuvuga, abandi bagacurikiranya amagambo cyangwa se akava ku ndangururamajwi atumvikanishije neza ibitekerezo bye.

Hari n'abandi bagiye bavuga bakarenza igihe bari bagenewe n'Akanama Nkemurampaka cyari hagati y'amasegonda 45' n'umunota umwe.

Ibi byatumaga abagize akanama bamuca mu ijambo bakamubwira ko igihe yahawe cyarenze. Hari n'abakobwa bagiye kuvuga, abafana babo bagakaza umuriri bigasaba ko Ingabire Egidie Bibio ukuriye akanama abasaba gutuza.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n'abantu batanu: Ingabire Egidie Bibio [Ni we ukuriye akanama], Marcel Ntazinda, Dr. Jean Pierre Higiro, Fiona Muthoni Ntarindwa na Irizabimbuto Fidele.

Abakobwa 20 babonye itike yo gukomeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 ni:

1.Ruzindana Kelia [Nimero 47] yakomeje kubera amajwi menshi yagize- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

2.Nshuti Divine Muheto [Nimero 44] yakomeje kubera amajwi menshi yagize-Ahagarariye Uburengerazuba

3. Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

4.Bahali Ruth [Nimero 3]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali

5. Uwimana Marlène [Nimero 69]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

6. Ikirezi Musoni Kevine [Nimero 10]-Ahagarariye Uburasirazuba

7. Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

8. Kalila Leila France [Nimero 23]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali

9. Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 67]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

10. Kayumba Darina [Nimero 25]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

11. Umurerwa Bahenda Arlette [Nimero 55]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

12. Kazeneza Marie Merci [Nimero 26-Ahagarariye Uburengerazuba

13. Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53]-Ahagarariye Uburasirazuba

14. Keza Maolithia [Nimero 27]-Ahagarariye Uburengerazuba

15. Saro Amanda [Nimero 48]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

16. Keza Melissa [Nimero 28]-Ahagarariye Intara y'Amajyepfo

17. Nkusi Lynda [Nimero 43]-Ahagarariye Uburasirazuba

18. Muringa Jessica [Nimero 37]- Ahagarariye Uburengerazuba

19. Ndahiro Mugabekazi Queen [Nimero 42]- Ahagarariye Uburasirazuba

20. Uwimana Jeannette [Nimero 68]- Ahagarariye Intara y'Amajyepfo

Imibare y'ibanze mu mwiherero:

Umujyi wa Kigali uhagarariwe n'abakobwa 10

Intara y'Iburasirazuba ihagarariwe n'abakobwa 4

Intara y'Amajyepfo ihagarariwe n'abakobwa 2

Intara y'Uburengerazuba ihagarariwe n'abakobwa 4

Intara y'Amajyaruguru 0


Abakobwa 20 babonye itike yo gukomeza muri Miss Rwanda iri kuba ku nshuro ya 12


Byari ibyishimo ku bakobwa babonye itike yo gukomeza muri Miss Rwanda 2022



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114946/missrwanda2022-abakobwa-20-batsindiye-gutangira-umwiherero-114946.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)