Amajyepfo: Guverineri Kayitesi yatangije gahunda ngarukacyumweru y'igitondo cy'isuku - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yayitangije kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022 aho buri wa Kabiri wa buri cyumweru izajya ikorerwa ku rwego rw'umudugudu by'umwihariko mu duce duhuriramo abantu benshi kuva mu gitondo saa Kumi n'Ebyiri kugeza saa Mbiri .

Ubwo yayitangirizaga mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, Guverineri Kayitesi yasabye buri wese kugira umuco isuku atarinze gutegereza ubuyobozi.

Ati 'Ikigamijwe ni ukwimakaza umuco w'isuku aho turi hose kandi tugakomeza kwigisha abaturage b'Intara y'Amajyepfo kugeza igihe umuturage we ubwe azajya yumva ko agomba kubikora we ubwe nta wundi muyobozi umuhagaze hejuru atarindiriye irindi jisho riza kumubwira icyo agomba gukora.'

Yakomeje avuga ko isuku igomba kuba ahantu hose haba mu ngo z'abaturage, ahatingirwa serivise, ahahurira abantu benshi n'ahandi.

Ati 'N'umuntu ku mubiri we tukajya tureka kubona abana ndetse n'abantu bakuru basohoka basa nabi.'

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bavuze ko iyo gahunda izabafasha guca ukubiri n'umwanda ndetse no gukumira indwara ziwukomokaho.

Bigirimana Ali ati 'Iyi gahunda yanshimishije kuko izadufasha kwimakaza isuku muri byose no kurwanya indwara ziterwa n'umwanda.'

Kayirangwa Hamida ati 'Byadushimishije cyane kuba inzego zose zaje kudutoza uyu muco w'isuku. Ubu tugiye kurebera kuko muduhaye isura nziza. Biradufasha kuba twese turwanya umwanda kuko udafite isuku ataba afite ubuzima bwiza.'

Gahunda y'igitondo cy'isuku yari imaze imyaka itatu ikorerwa mu Karere ka Kamonyi none kuri ubu igiye kujya ibera mu Ntara y'Amajyepfo yose kuko byagaragaye ko itanga umusaruro mwiza.

Ubwo yayitangirizaga mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, Guverineri Kayitesi yasabye buri wese kugira umuco isuku atarinze gutegereza ubuyobozi
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yatangije ku mugaragaro gahunda yiswe Igitondo cy'isuku igamije guca umwanda burundu
Igitondo cy'isuku cyitezweho guca umwanda burundu
Abaturage biyemeje ko iyi gahunda bazajya bayubahiriza

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-guverineri-kayitesi-yatangije-gahunda-ngarukacyumweru-y-igitondo-cy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)