Amakipe azakina Tour du Rwanda yatangiye kwitoreza mu mihanda azanyuramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 02/02/2022, amakipe abiri azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda ari yo Team Rwanda ndetse na Benediction, batangiye imyitozo mu mihanda izakinirwamo Tour du Rwanda.

Abakinnyi Tour du Rwanda bitoreza mu muhanda wa Musanze-Kigali
Abakinnyi Tour du Rwanda bitoreza mu muhanda wa Musanze-Kigali

Aba bakinnyi b'aya makipe biyongereyeho abanyarwanda babiri Mugisha Moise na Mugisha Samuel bakinira Pro-Touch yo muri Afurika y'Epfo, iyi nayo ikazaitabira Tour du Rwanda uyu mwaka.

Ku munsi w'ejo aba bakinnyi bakoresheje umuhanda Musanze-Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 03/02 bakomeza n'umuhanda Kigali-Rwamagana. Kuri uyu wa Gatanu baraza gukorera imyitozo mu mihanda y'umujyi wa Kigali, bakazasoza ku wa Gatandatu tariki 05/02 bava i Kigali berekeza i Musanze.

Uduce tugize Tour du Rwanda 2022
Ku Cyumweru tariki 20/02/2022, Kigali-Kigali Arena (gusiganwa umuntu ku giti cye), 4.0 Kms
Ku wa Mbere tariki 21/02/2022 Kigali-Rwamagana (148.3 Kms)
Ku wa Kabiri tariki tariki 22/02/2022, Kigali-Rubavu, (155,9Kms)
Ku wa Gatatu tariki tariki 23/02/2022, Kigali-Gicumbi (124.3 Kms)
Ku wa Kane tariki tariki 24/02/2022, Muhanga-Musanze (124.7 Kms)
Ku wa Gatanu tariki tariki 25/02/2022, Musanze-Kigali (152.0 Kms)
Ku wa Gatandatu tariki tariki 26/02/2022, Kigali-Kigali (152.6 Kms)
Ku Cyumweru tariki tariki 27/02/2022, Kigali-Kigali (75.3 Kms)




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/amakipe-azakina-tour-du-rwanda-yatangiye-kwitoreza-mu-mihanda-azanyuramo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)