Amakuru mashya kuri Coup d'état yaburijwemo i Kinshasa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Avuga ku byabaye muri weekend ishize, umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko "kugerageza kose guhungabanya inzego za demokarasi" kutazihanganirwa.

Leta ya Kinshasa yari itaratangaza amakuru ayo ariyo yose ku byabaye kuwa gatandatu byagejeje ku gufunga François Beya umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by'umutekano.

Amakuru acicikana i Kinshasa yavugaga ko kuwa gatandatu Beya, afatanyije n'abandi basirikare, bashatse guhirika ubutegetsi mu gihe Tshisekedi yari i Addis Ababa mu nama y'ubumwe bwa Africa (AU).

Beya yatawe muri yombi kuwa gatandatu ahagana saa sita z'amanywa. Ku cyumweru i Kinshasa habaye imyigaragambyo y'abashyigikiye Tshisekedi yamagana kugerageza guhirika ubutegetsi.

Amakuru yemeza ko kuwa gatandatu nimugoroba Perezida Tshisekedi, wari umaze gushyikiriza ubutegetsi bwa AU mugenzi we Macky Sall wa Senegal, yahise agaruka mu gihugu.

Umunyamakuru wa BBC i Addis Ababa yemeza ko Tshisekedi atagaragaye mu nzu iberamo inama ya AU ku munsi wo kuyisoza ku cyumweru.

Kuwa kabiri nijoro, ibiro bya perezida byatangaje amashusho y'umuvugizi wa perezida Kasongo Mwema Yamba Yamba avuga ko ibyabaye muri weekend ari "igikorwa kigeramiye umutekano w'igihugu".

Kasongo yagize ati : "Uko byifashe ubu, twakwemeza ko abakora iperereza bafite ibimenyetso bikomeye bihamya imigambi mibi ku mutekano w'igihugu. Iperereza rirakomeje ku nzego zitandukanye."

François Beya, ugifunzwe n'urwego rw'igihugu rushinzwe iperereza, n'umwunganizi we mu mategeko ntacyo baratangaza ku ifatwa rye.

Kasongo Mwema asoma itangazo ry'ibiro bya perezida yongeyeho ati "Inzira ya demokarasi yo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro igihugu cyacu cyagezeho bwa mbere muri Mutarama(1) 2019 ni ikintu 'gitagatifu' cyo gusigasira ku kiguzi cyose, kugerageza kose guhungabanya inzego za demokarasi ntabwo kuzihanganirwa."

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Congo visiondemidi.net cyo cyatangaje ko Umukuru w'ubutasi na bamwe muri bagenzi be basanzwe bakorana bahagaritswe bakaba batangiye guhatwa ibibazo,iyi Coup d'etat kandi yavuzwemo bamwe mu bayobozi b'ingabo za FARDC bo muri Rejima ya 14,bakuriwe na Gen.Mayanga usanzwe ari mubyara w'uwahoze ari Perezida Joseph Kabila.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-kuri-Coup-d-etat-yaburijwemo-i-Kinshasa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)