Amarenga ku ntambara ikomeye muri Ukraine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amerika iburira abaturage bayo ko u Burusiya bwiteguye neza kuba bwakwinjira muri Ukraine mu minsi mike bityo rero Abanyamerika bariyo bakwiriye gutaha vuba bishoboka.

Umujyanama wa Perezida Biden mu by'umutekano, Jake Sullivan, ku wa Gatanu yatangaje ko ubutasi bwa Amerika bwagaragaje ko u Burusiya bwamaze gutegura intwaro zose ku buryo igihe icyo aricyo cyose bushobora kwinjira muri Ukraine.

Bivugwa ko mu gihe u Burusiya bwaba bwinjiye muri Ukraine, ikintu cya mbere bwakora ari ukugaba ibitero by'indege mu Mujyi wa Kyiv ndetse ko ibyo bishobora kuba mu cyumweru gitaha.

Sullivan yabwiye abanyamakuru ati 'Ubu ntabwo twavuga neza umunsi cyangwa se isaha, ariko ibi ni ibintu bishoboka cyane.'

Yakomeje agira ati 'Ntabwo twavuga ko umwanzuro wamaze gufatwa, ko umwanzuro wa nyuma wafashwe na Putin. Icyo turi kuvuga ni uko dufite impungenge nyinshi cyane kubera ibyo turi kubona hariya.'

Amerika ivuga ko ikomeje kubona ibimenyetso by'ugututumba k'umwuka mubi hagati ya Ukraine n'u Burusiya ndetse ko igisirikare cya Putin gikomeje kwegera ku mupaka wacyo na Ukraine.

Sullivan ati 'Nk'uko twabivuze mbere, igitero gishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose mu gihe Putin yaba ategetse ko kiba.'

Ishami rishinzwe Ububanyi n'Amahanga muri Amerika ryatangaje ko abakozi bose ba Ambasade y'iki gihugu i Kyiv baza gutaha mu gihe cya vuba. Uburyo baza gutahamo biratangazwa kuri uyu wa Gatandatu.

U Burusiya bumaze kugira abasirikare ibihumbi 100 ku mupaka wabwo na Ukraine.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amarenga-ku-ntambara-ikomeye-muri-Ukraine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)