Amashuri yigenga afashwa na Leta yasabye MINEDUC kwihutisha ivugururwa ry'amasezerano bafitanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022, ubwo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwagaragazaga ibyavuye mu igenzura rwakoze ku miyoborere n'imitangire ya serivisi mu bigo bifashwa na Leta ku bw'amasezerano.

Iri genzura ryakozwe mu 2020-2021 mu bigo 85 byo mu turere 11 turimo Bugesera, Gatsibo, Kicukiro, Musanze, Ngororero, Nyanza n'utundi two mu Ntara zose n'Umujyi wa Kigali.

Nyuma basanze mu mashuri yigenga afashwa na Leta hakiri ibibazo by'imiyoborere n'imitangire ya serivisi bigira ingaruka ku burezi buhabwa abanyeshuri.

Mu igenzura ryakozwe ikigero cy'imiyobore kiri kuri 43.95% naho imitangire ya serivisi iri kuri 63.17%.

Bigaragaza ko hakiri ikibazo mu buryo ibigo biyoborwa bukiri hasi no kwakira abantu bikaba birimo ikibazo ndetse no mu burezi bw'abafite ubumuga haracyari icyuho mu kubaha serivi ziborohereza.

Iyo miyoborere ikiri hasi ndetse na serivisi itanoze ngo biri mu bigira ingaruka ku myigire y'abanyeshuri bamwe bakava mu ishuri abandi bagasambanywa.

Abafite aho bahuriye n'aya mashuri bigajemo abanyamadini n'amatorero bitabiriye uyu muhango, bagaragaje ko kuba ibi bikiri hasi bigirwamo uruhare n'amasezerano bafitanye na Leta atuma hari ibyo batabasha gukora.

Amashuri yigenga afashwa na Leta ni 54% by'ari mu gihugu. Leta iyafasha nko kwishyura abarimu, kugura ibikoresho n'ibindi biri mu masezerano bafitanye.

Amasezerano agenderwaho kugeza ubu ni ayasinywe mu 1987 atandukanye cyane n'uburyo uburezi buhagaze muri iki gihe.

Kuri ubu hari ibikorwa byo kuvugurura aya masezerano akajyana n'igihe n'imiterere y'uburezi iriho.

Umuyobozi wungirije w'Ihuriro ry'Amashuri yigenga afashwa na Leta, Musenyeri Laurent Mbanda, yavuze ko amasezerano akwiye kwihutishwa kuko azatuma buri wese amenya inshingano ze abonereho kuzishyira mu bikorwa b

Umuyobozi wungirije w'Ihuriro ry'Amashuri yigenga afashwa na Leta, Musenyeri Laurent Mbanda, yavuze ko amasezerano akwiye kwihutishwa kuko azatuma buri wese amenya inshingano ze akazishyira mu bikorwa, ibizatuma batongera kwitana ba mwana.

Ati 'Aya masezerano akwiye kujyaho kugira ngo hashyirweho umurongo ugaragara dukwiye kugenderaho twese, buri wese amenye uruhande rwe kandi bidufashe kumenya uko tubazwa inshingano ashinzwe kandi azishyire mu bikorwa.'

Yakomeje ati 'Iyo amasezerano adasobanutse neza atuma abantu bitana ba mwana, bigatuma umuntu adafata inshingano ze kuko aba yumva undi azabikora ariko iyo ahari buri wese amenya icyo ashinzwe kandi akagishyira mu bikorwa.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari amasezerano yateguwe agomba gusinywa kugira ngo Leta imenye inshingano zayo n'abafatanyabikorwa bayo bamenye izabo bityo ireme ry'uburezi rizamuke.

Ati 'Aya masezerano asobanura imikorere akanavuga inshingano za buri mufatanyabikorwa kuko amashuri menshi ni ayabo, birakwiye ko tugira umurongo ngenderwaho usobanura neza ibyo Leta ikora n'ibyo na bo bakora.'

'Twizeye neza ko mu gihe ibyo bisobanutse neza n'imiyoborere y'amashuri igenda neza bigatuma ireme ry'uburezi ritera imbere.'

Yakomeje avuga ko nubwo aya masezerano atari yaravuguruwe ariko imikoranire yasobanukiraga mu yandi mategeko arebana n'uburezi.

Ati 'Hari hasanzweho imikorere isobanukira mu yandi mategeko hari nk'ikibazo cyakunze kugaragazwa cy'uyobora amashuri ariko ibyo byose birasobanutse. Mu mategeko no muri sitati y'abarimu bivuze ko ibizongererwamo ingufu byari bisobanutse no mu yandi mategeko ariko kugira ayo masezerano bizafasha gusobanura neza ibyo twari dusanzwe dukora.'

Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, yavuze ko iri genzura ryakozwe rigamije kwibutsa impande zombi uruhare rwazo mu kurengera uburezi.

Yakomeje avuga ko amasezerano ari ngombwa ariko igikwiye gushyirwa imbere ari ibiyakubiyemo kurusha inyandiko kandi akubahirizwa bityo ireme ry'uburezi rikazamuka.

Abafite aya mashuri na bo basabwe kubahiriza ibyo basabwa bagashyira imbaraga mu kubaka umuryango kuko abenshi ari abanyamadini n'amatorero kandi afite umwanya munini mu muryango Nyarwanda.

Basabwe kandi kumenya amategeko y'uburezi, kugira uruhare mu mfashanyigisho, guhashya abasambanya abana no guhuza ibyo bigisha bijyane n'ukwemera n'amasomo yo mu ishuri.

Abafite aho bahuriye n'aya mashuri bari bitabiriye uyu muhango
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yari yitabiriye uyu muhango
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari amasezerano yateguwe agomba gusinywa kugira ngo Leta imenye inshingano zayo n'abafatanya
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, yavuze ko iri genzura ryakozwe rigamije kwibutsa impande zombi uruhare rwazo mu kurengera uburezi
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasabye abanyamadini kugira uruhare mu guhangana n'ikibazo cy'abana bo mu muhanda

Amafoto: Nezerwa Salmon




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-yigenga-afashwa-na-leta-yasabye-mineduc-kwihutisha-ivugururwa-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)