Amb. Rugwabiza yasezeye António Guterres uyobora Loni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amb. Rugwabiza aherutse gusimburwa na Amb Gatete Claver, biteganyijwe ko azahita yerekeza i Bangui kuba Umuyobozi w'Ubutumwa bwa Loni muri Centrafrique, Minusca.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, ubwo yasezeraga kuri Guterres, yavuze ko bagiranye ibiganiro ndetse yamushimiye ubufatanye bukomeje kuranga u Rwanda na Loni.

Yagize ati 'Yashimye uruhare rw'u Rwanda mu gukomeza gushyigikira Loni mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro, kubaka amahoro n'iterambere.'

Biteganyijwe ko mu mpera z'uku kwezi, Amb. Rugwabiza azahita atangira inshingano zo kuyobora Minusca muri Centrafrique agasimbura Mankeur Ndiaye wari muri izi nshingano kuva muri Gashyantare 2019.

Kuba Rugwabiza yajya kuyobora Minusca, birashimangira uruhare rw'u Rwanda muri ubu butumwa.

Guhera muri Kamena 2021, uhagarariye Abapolisi bari muri ubu butumwa ni Umunyarwanda witwa CP Christophe Bizimungu.

U Rwanda rufite Ingabo 1660 n'Abapolisi 459 muri ubu butumwa bwa Loni kuva rwabujyamo bwa mbere mu 2014. Ingabo zarwo nizo zirinda Perezida wa Centrafrique kuva mu 2015.

Amb. Rugwabiza yasezeye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, nyuma yo gusoza inshingano ze nk'uwari uhagarariye u Rwanda muri uwo muryango



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-rugwabiza-yasezeye-antonio-guterres-uyobora-loni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)