Amb Gatete yari amaze imyaka ine ayoboye Minisiteri y'Ibikorwaremezo, aho ku gihe cye hatangijwe ibikorwa birimo iyubakwa ry'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, mu gihe ibikorwa byo kugeza amazi n'amashanyarazi ku Banyarwanda bose byakomeje gushyirwamo imbaraga.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Amb Gatete yavuze ko ashimira icyizere yagiriwe na Perezida Kagame.
Yagize ati 'Ndifuza gushimira Perezida Paul Kagame ku bw'icyizere yangiriwe mu nshingano nshya zo kuba Ambasaderi Uhoraho w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye.'
Uyu muyobozi kandi yavuze ko yiteguye gushyira mu bikorwa inshingano yahawe, ati 'Nta magambo yasobanura uburyo nshimira aya mahirwe nahawe yo gukora mu nshingano zitandukanye mu myaka irenga 22 ishize. Ni iby'agaciro gakomeye kuri njye kandi ndasezeranya kuzitanga uko nshoboye muri izi nshingano nshya.'
Minisitiri w'Ibikorwaremezo mushya, Dr. Ernest Nsabimana, yatangaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa inshingano yahawe.
Ati 'Mbikuye ku mutima, nshimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye. Niteguye gutanga umusanzu ntizigamye mu kubaka igihugu cyacu.'
Mu Ukuboza 2020, nibwo Dr Nsabimana yahawe inshingano zo kuyobora RURA, nyuma y'uko yari amaze igihe ari Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo.
Undi wahawe inshingano ni Eng. Patricie Uwase wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri.
Mu butumwa yatambukije nyuma yo guhabwa izi nshingano, Eng. Uwase yagize ati 'Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame, mbashimiye mbikuye ku mutima ku cyizere n'amahirwe mwampaye yo gukomeza gukorera u Rwanda muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo. Ni iby'agaciro kuba urubyiruko mu Rwatubyaye.'