APR FC ifite icyizere ko umukinnyi wayo Karera Hassan azagaruka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Karera Hassan
Karera Hassan

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarak Muganga, avuga ko bagifite icyizere ko azagaruka.

Yagize ati 'Karera Hassan ni umugabo yarubatse. Byaragoranye guhuza umuryango no gukinira hano kandi tuzi icyo bivuze iyo umukinnyi akina umuryango we uri kure. Yadusabye rero umwanya turawumuha, agenda yari yagize ikibazo cy'imvune. Turamwumva ariko iminsi twamuhaye ntabwo yari yarenga kandi ntakitaduha icyizere ko azagaruka.'

Karera Hassan yaguzwe n'ikipe ya APR FC mu mpeshyi y'umwaka wa 2021 akina umukino wa mbere muri iyi kipe ubwo yakinaga umukino wa gicuti n'ikipe ya AS Maniema ndetse ayifasha mu ntangiriro za shampiyona ya 2021-2022 no mu mikino ya CAF Confederation Cup. Imikino ibiri ya kamarampaka APR FC yakinnye na RS Berkane ntabwo yayikinnye kubera imvune ari nabwo yahise asanga umukunzi we Umutesi Diane muri Finland.




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-ifite-icyizere-ko-umukinnyi-wayo-karera-hassan-azagaruka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)