- Ubuyobozi bw'Akarere n'inzego z'umutekano basuye inzuri muri Gishwati
Bitangajwe nyuma y'uruzinduko rw'abayobozi b'akarere n'inzego z'umutekano rwabaye tariki 09 Gashyantare 2022 muri izo nzuri, uwo munsi hakaba haranapfuye indi nka imwe iriwe n'inyamaswa.
Mu ruhande rw'inzuri zo muri Ngororero harabarurwa inka zigera kuri 16 zimaze kuribwa n'inyamaswa muri Gishwati, mu gihe mu nzuri zose zirimo n'iza Rutsiro na Nyabihu habarurwa izisaga 100.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero butangaza ko inka 16 zimaze kuribwa n'inyamaswa ziva muri Pariki y'Igihugu ya Gishwati-Mukura, icyenda muri zo zikaba zarapfuye, zirindwi zikavurwa n'abaganga bazo zigakira.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero avuga ko ahanini inyana ari zo ziribwa n'izo nyamaswa, aho ngo abashumba bazo baba batari kumwe na zo cyangwa ibiraro byazo bikaba byubatse nabi cyangwa ntabihari.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Christophe Nkusi, avuga ko kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2022, hateganyijwe igikorwa cyo gusura aborozi bo muri Gishwati bakigishwa uko bubakira ibiraro bikomeye inyana zabo kuko ngo ari zo inyamaswa ziza zishaka.
Yagize ati 'Urebye inyana ziba mu ngombe (ibiraro by'inyana) zitubatse neza. Ni ho inyamaswa zizisanga zikazica. Tuzakora ubukangurambaga bwo kubakira inyana ingombe zatuma ziba zifite umutekano kuko abashumba bararangara inyamaswa zikaza kwica inyana'.
Nkusi avuga ko uko izo nka zicwa n'inyamaswa biteza aborozi igihombo mu gihe hakwiye kubaho uburyo bwo kurinda inzuri no kurinda ishyamba ngo inyamaswa zikumirwe.
Avuga ko mu buryo burambye hari gutegurwa uko Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) cyazitira Pariki kugira ngo inyamaswa zigumemo n'amatungo y'abaturage agire umutekano kuko byose bifite akamaro.
Agira ati 'Ibisimba bifite akamaro kuko biri muri pariki isurwa na ba mukerarugendo, n'inka zifitiye akamaro aborozi, uburyo burambye ni ukuzitira pariki inyamaswa ntizongere kubona uko zirenga ngo zize kwangiriza aborozi'.
Inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi bw'ibanze zasuye inzuri ku ruhande rw'Akarere ka Ngororero zemeje ko hagiye kubaho ubukangurambaga bwo kubakira inyana mu gihe hagitegerejwe kuzitira pariki.