Babigarutseho mu mbwirwaruhame zavugiwe mu muhango wo gushyikiriza ibendera ry'Igihugu abakinnyi 12 b'Abanyarwanda bo mu makipe anyuranye, wabaye ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, ku kigo gitoza abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Africa Rising Cycling Center) giherereye i Musanze.
Uwo muhango wayobowe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa, witabirwa n'abayobozi banyuranye bafite Politiki y'isiganwa ry'amagare mu nshingano barimo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Umuyobozi w'Ishyirahamwe Nyarwawanda ry'amagare (FERWACY) Murenzi Abdallah n'umwungirije, ubuyobozi mu Ntara y'Amajyaruguru n'umuyobozi w'akarere ka Musanze.
Abahawe ijambo bose bagiye bagaruka ku ntego yo gutwara Tour du Rwanda y'uyu mwaka, cyane cyane bakabishingira ku magare agezweho bahawe asimbura ayo bari basanganywe yari amaze gusaza, bakabishingira no ku myitozo bakoze mu minsi 50 bamaze bari kumwe mu mwiherero i Musanze.
Umutoza Sempoma Felix yavuze ko intego ari ugutwara Tour du Rwanda, ati 'Twatwaye Amisa Bongo, nubwo ari irushanwa riri hasi ku Rwanda ariko na ryo riri ku rwego rwa 2,1. Intego njye n'abakinnyi twihaye ni ugutwara Tour du Rwanda y'uyu mwaka, ibikoresho bigezweho twabihawe ntacyo tubura, kandi n'imyiteguro yagenze neza, Abanyarwanda batube hafi ahasigaye tubahe ibyishimo'.
- Amagare mashya ngo afite ikoranabuhanga rihanitse
Abanyarwanda 12 bagiye kwitabira Tour du Rwanda, bari mu makipe atatu ari yo Team Rwanda, Benediction n'ikipe ya PROTOUCH.
Patrick Byukusenge uzaba ari Kapiteni muri iryo rushanwa na mugenzi we Mugisha Moïse wabaye uwa kabiri muri 2020, bunze mu ry'umutoza Sempoma, bavuga ko nta rwitwazo bafite rwo kudatwara Tour du Rwanda 2022.
Byukusenge ati 'Ibyo mwadusezeranyije n'ibyo twabasabye byose mwarabiduhaye, ibibazo twahuraga na byo mu marushanwa yatambutse byarakemutse, abakinnyi twese tumeze neza imyitozo yagenze neza twayikoreye hamwe, nubwo turi amakipe atatu ariko turi umwe, twaravuze tuti kuri iyi nshuro Tour du Rwanda ni iyacu'.
Mugisha Moise ukinira PROTOUCH ati 'Duhagaze neza twaritoje bihagije, Abanyarwanda nabaha icyizere gihagije kubera ko mu kwezi kwa cyenda 2021 amakipe yose agiye kuza hano njye twarihuriye muri France muri Tour Bretagne, ni amakipe tuziranye neza nta bwoba tuyafitiye, nk'uko muri 2020 byagenze mba uwa kabiri, nta kabiri ku mugabo, naje nje'.
- Murenzi Abdallah uyobora FERWACY
Umuyobozi w'Ishyirahamwe Nyarwawanda ry'amagare, Murenzi Abdallah, mu mpanuro ze yibukije abakinnyi ko iyi Tour du Rwanda harimo amakipe akomeye cyane kuruta iy'umwaka ushize ko badakwiye kwirara, abasaba kwitondera ikipe ya B&B, ifite abakinnyi bari gutegurirwa Tour de France.
Yabwiye abakinnyi ko amagare bahawe ari ku rwego ruhambaye kurenza amagare y'amakipe yose azitabira Tour du Rwanda, ndetse anababwira ko badakwiye kugira urwitwazo, kuko abakinnyi bose ku wa Gatandatu barara bahawe agahimbazamusyi kabo n'ibindi byangombwa.
Ati 'Nta rwitwazo ku bikoresho kuko nta mukinnyi n'umwe muri iyi Tour du Rwanda uzaba afite ibikoresho biruta ibyacu, cyane cyane nk'aya magare afite tekinike igezweho'.
Murenzi yavuze ko yizeye abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda, kandi ko bose bafite ubushobozi bwo kuzitabira na Shampiyona y'Isi izaba muri 2025, ashimira Perezida Kagame ubahora hafi.
Ati 'Nyakubahwa Minisitiri, muzadushimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika urukundo akunda umukino w'amagare, by'umwihariko ibikoresho tubona, uburyo mutwitaho n'uburyo aba basore mubafasha, bigaragaza ko umukino w'amagare uri mu mutima w'ubuyobozi, ibyo byatanze n'igisubizo cy'uko ubu turi kwitegura Shampiyona y'Isi izaba muri 2025. Aba basore bari aha bafite ubushobozi bwo kuba bakina Shampiyona y'Isi'.
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa na we yashimishijwe n'intego y'abakinnyi n'abatoza yo gutwara Tour du Rwanda, avuga ko kuba bahawe amagare ajyanye n'igihe icyizere cyo gutwara irushanwa cyiyongereye.
- Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yasabye abakinnyi kuzahagarira neza u Rwanda
Ati 'Ibyo basabwe babihawe, na bo ni batange ibyo basabwa gutanga, uyu mwaka tuzabona abakinnyi tudasanzwe tubona bategurirwa Shampiyona y'Isi ya 2025, ni umwanya wo kugaragaza Igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga, ni n'umwanya wo kugaragaza ko u Rwanda rushoboye gutegura no gutoza abakinnyi bashoboye guhatana, ku bw'amahirwe tuzatwara Tour du Rwanda'.
Nk'uko Minisitiri yakomeje abivuga, amagare mashya ni 20 ariko amaze kugera mu Rwanda yanatanzwe ni umunani aho andi aza mu minsi iri imbere kubera ko uruganda ruyategura ngo rutashoboye kuyabonera rimwe, ariko amagare yari akenewe cyane akaba ari umunani yamaze kuboneka.
Tour du Rwanda 2022 iratangira ku Cyumweru tariki 20, Etape ya mbere ireshya n'ibirometero bine akazabera mu mujyi wa Kigali.
- Ikipe y'u Rwanda n'abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso