Bamwe mu borozi b'Ihene n'Intama mu buryo bwa gakondo bagaya umusaruro zitanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu borozi b'ihene n'intama mu buryo bwa gakondo bo mu Turere dutandukanye bavuga ko umusaruro ayo matungo atanga udahagije ugereranyije n'imbara ziyagendeho bagasaba abafite ubworozi mu nshingano ko babaha icyororo gitanga umusaruro.

Mukamana Stephanie wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save yorohe ihene 12 ariko avuga ko umusaruro zimuha ari muto, ugereranyije n'imbaraga akoresha ngo zigaburire, izigurire imiti, yite ku biraro zibamo n'ibindi.

Image

(Photo:Minagri)

Yaratubwiye ati 'Natangiriye ku ihene abyiri mu 2000 none maze kugira ihene 12. Zimwe muri zo zagiye zirwara inzoka zigapfa, izindi zikarwara ibinwanwa nkazivuza ntizikire zigapfa. Nkurikije imbaraga nzitakazaho n'umusaruro zimpa mbona bitajyanye pe, ndasaba Minagri ko yadufasha ikazadushakira icyororo cya kijyambere numva ngo nicyo gitanga umusaruro ushimishije.'

Ikibazo cya Mukamana gisa n'ikibazo cya Singirankabo Damien wo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Mugunga yaravuze ati 'Noroye intama zigera kuri 20 ariko zagiye kugera kuri uwo mubare niyishye akuya. Kuzitaho bintwara imbaraga nyinshi cyane zitangana n'umusaruro zimpa. Bibaye byiza Leta yaduha icyororo gitanga umusaruro ushimishije.'

Ubworozi bw'ihene n'intama buhagaze bute mu Rwanda?

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, yabwiye IRIBA NEWS ko mu Rwanda habarurirwa ihene miliyoni imwe n'ibihumbi Magana arindwi n'intama ibihumbi Magana ane.

Image

(Photo:Minagri)

Ihene zororerwa cyane cyane mu duce dushyuha by'umwihariko mu Ntara y'Iburasirazuba, Intama zororerwa cyane cyane mu Ntara y'Amajyaruguru n'Iburengerazuba.

Minagri ivuga ko 'Aborozi bamaze gutera imbere bakora ubworozi bw'ihene bugamije isoko, Guverinoma yabashakiye icyororo (galla and Boer) mu rwego rwo kuvugurura amatungo gakondo. Intama ntabwo ziratera imbere, abenshi baziragira mu buryo bwa gakondo.'

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ivuga ko iri gushaka icyororo cy'intama zo mu bwoko bwa 'merinos' mu rwego rwo gufasha aborozi kuzibona bitabagoye.

[email protected]

 

 

The post Bamwe mu borozi b'Ihene n'Intama mu buryo bwa gakondo bagaya umusaruro zitanga appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/02/13/bamwe-mu-borozi-bihene-nintama-mu-buryo-bwa-gakondo-bagaya-umusaruro-zitanga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)