Baziki wari umaze imyaka irenga 8 mu Amavubi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ni bwo inkuru y'incamugongo yasakaye ko Baziki Jean Pierre wari Kit Manager w'ikipe y'igihugu Amavubi yitabye Imana azize uburwayi.

Baziki yari amaze imyaka irenga 8 akorera ikipe y'igihugu Amavubi, gusa urugendo rwe ku Isi rukaba rwarangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu bitaro bya CHUK yari arwariye.Ntabwo uburwayi bwahitanye Baziki bwatangajwe, gusa icyavuzwe ni uko yazize uburwayi.

Baziki Jean Pierre wari Kit Manager wa Amavubi yitabye Imana


Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango we n'umuryango mugari w'abasportif mu Rwanda kuko babuze umuntu w'ingenzi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114529/baziki-wari-umaze-imyaka-irenga-8-mu-amavubi-yitabye-imana-114529.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)