Biratangaje pe! Umuhanda waje guhinduka ikiyaga kubera imvura idasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira warangiritse mu buryo bukomeye kubera imvura iminsi imaze iminsi igwa, iyo mvura kandi yaje guteza inkangu ikangiza uwo muhanda.

Uyu muhanda wangirikiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome mu Mudugudu wa Birambo.

Abakoresha uwo muhanda basabwe gukoresha imuhanda Kigali-Musanze-Rubavu kuko uwo bakoreshaga wangijwe n'inkangu yaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Amakuru avuga ko uwo muhanda wangijwe n'amazi y'imvura n'ibyondo bituruka mu misozi byiroshye mu muhanda birawufunga.

Polisi y'u Rwanda yasabye abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Musanze-Rubavu nk'uko bigaragara mu itangazo yanyujije ku rukuta rwa Twitter.

Iryo tangazo ryagiraga riti' Turifuza kumenyesha rubanda ko bitewe n'imvura ikabije, inkangu yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utaba nyabagendwa. Turabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu. Murakoze.'



Source : https://yegob.rw/biratangaje-pe-umuhanda-waje-guhinduka-ikiyaga-kubera-imvura-idasanzwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)