Umugore wari utwite umwana w'umukobwa yiteye umusumari mu mutwe kugira ngo azabashe kubyara umwana w'umuhungu.
Uyu mugore yageze mu bitaro bya Lady Reading mu mugi wa Peshawar, muri Pakisitani afite umusumari wa santimetero ebyiri mu mutwe we, akigera kwa muganga yabwiye abakozi b'ibitaro ko yiteye umusumari mu mutwe abibwiwe n'umupfumu ngo bizamufasha kubyara umuhungu.
Uyu mugore usanzwe ufite abakobwa batatu, yongeye gutwita abaganga bamubwira ko atwite umukobwa. Umugabo we akimara kubimenya, yamuteye ubwoba ko azamuta niba atwite undi mukobwa, ibyo byatumye uyu mugore ajya gushaka umpfumu ngo amufashe kubyara umuhungu.
Nk'uko ikinyamakuru Geo News dukesha iyi nkuru kibitangaza ngo Muganga Haider Khan yavuze ko uyu mugore utwite yageze mu bitaro bya Pakisitani nyuma yo kugerageza kwikuramo umusumari.
Icyuma gikoreshwa kwa muganga kizwi nka 'X-ray' cyerekanaga umusumari wa santimetero ebyiri winjiye mu mutwe w'uyu mugore. Muganga yavuze ko uyu mugore yari ari afite uburibwe budasanzwe.
Pollisi ya Peshawar muri Pakistani yavuze ko abashinzwe gufasha abahohotewe basabwe guhura n'uyu mugore kugira ngo bamenye amakuru y'ibyabaye kuri uyu mugore. Bongeyeho ko kandi bazakurikirana ababigizemo uruhare bose bakabiryozwa.
Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Abbas Ahsan yavuze ko bamaze gukusanya amashusho ya 'CCTV' yafatiwe mu bitaro ubwo uwo mugore yari ariyo. Ikindi kandi ngo bagiye gushakisha uwo mupfumu washutse uyu mugore.
Muri Aziya y'Epfo, abantu bemeza ko abahungu batanga ubukire ku babyeyi kurusha abakobwa bityo bakita ku bana b'abahungu gusa, aho baba bizeye ko abahungu bazabakiza mu buryo budasanzwe.