Bisaba iki ngo umuntu abasure! Ifoto ya Ange... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije kuri konti ye ya Twitter, Ange Kagame yashyize hanze ifoto ari kumwe n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma maze yifashisha utumenyetso (Emoji) tubiri, kamwe kariho umutima ujombyemo umwambi. Uyu mutima ujombyemo umwambi (Heart with arrow), usobanuye urukundo, intego, n'icyerecyezo. Bisobanuye kandi gushikama cyane mu rukundo utumbereye buri kimwe cyiza mu buzima. Naho iyindi emoji, Ange Kagame yakoresheje igaragaramo inyenyeri, ikaba ifite igisobanuro cy'umunezero. Ikoreshwa n'ufite ibyishimo ashaka kwerekana ko byamurenze.

Nyuma yo gushyiraho iyi foto abantu benshi berekanye amarangamutima yabo, maze basagwa n'ibyishimo byinshi kuko mu bitekerezo birenga 300 benshi bamubwiraga uburyo bakunda umuryango we, abandi bamubwira ko we n'umugabo we ari beza ndetse hari n'abamusabye inzira yacamo ngo azabasure, ati "Bisaba iki ngo umuntu abasure?. Imigisha myinshi".

Uwitwa Hakizimana SamuelI yagize ati: ''Iyi foto ni nziza, igaragaza Ijuru rito. Mugubwe neza kandi bihore bityo mugume munezerewe''. Naho uwitwa Emmanuel Ntakirutimana we yahise abasabira umugisha agira ati: ''Muzarambane kandi mu rukundo nyarwo, muri beza, muri ibisingizo by'Imana, Mwubakire kuri Uhoraho, nawe azabaha umugisha".


Ange Kagame yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma taliki ya 06 Kamena 2019, mu bukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre. Kuwa 19 Nyakanga 2020 ni bwo yibarutse imfura ye y'umukobwa w'imfura.

Ange Kagame n'umugabo we Bertrand ndetse n'imfura yabo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114269/bisaba-iki-ngo-umuntu-abasure-ifoto-ya-ange-kagame-numugabo-we-yazamuye-amarangamutima-ya--114269.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)