Boanerges Gospel Group yo muri Bethesda Holy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Boanerges Gospel Group ni itsinda rigizwe n'abiganjemo urubyiruko biyemeje gukorera Imana mu majwi yabo no mu bundi buryo Imana ibashoboza. Ijambo Boanerges [Soma Bowanejyezi] bisobanuye Abana b'inkuba, bakaba bararikomoye muri Bibiliya muri Mariko 3: 16-17 havuga ngo "Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simon amwita Petero, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige risobanurwa ngo "Abana b'Inkuba".

Iri tsinda rikorera ivugabutumwa mu rusengero Bethesda Holy Church ku Gisozi mu mujyi wa Kigali aho bakunze kwita kwa Bishop Rugamba Albert kuko ari we Mushumba Mukuru w'iri Torero. Ryashinzwe tariki 24/10/ 2004 rishingwa n'uwitwa Niwemugeni Albine (Sarah). Ryatangiranye abantu hagati ya 15 na 20, ubu rifite abanyamuryango bagera kuri 68. Bamaze gukora indirimbo 3 - nizo ziri kuri shene yabo ya Youtube, gusa iyi ndirimbo nshya basohoye 'Uyu mubiri' ni iya mbere bakoze igaragaza amashusho.

Mary Cynthia Ingabire Perezida w'iyi korali Boanerges Gospel Group yabwiye InyaRwanda.com ko bamaze gukora ibikorwa byiganjemo ibitaramo n'ibiterane mu ivugabutumwa bamazemo imyaka 18. Ati "Ibikorwa twakoze harimo ama concert agiye atandukanye, ari local muri church yacu ndetse n'andi twagiye dutumirwamo hamwe na concert imwe twakoze mu 2013 yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko yabereye Kimisagara kuri Maison de Jeunes".


Boanerges Gospel Group igizwe n'abaririmbyi barenga 68

Yavuze ko bamaze gukora indirimbo zabo bwite eshatu z'amajwi ari zo 'Ntawamenya', 'Amashimwe' na 'Kugukorera' hamwe n'iyi y'amashusho bise 'Uyu mubiri'. Mary Cynthia Ingabire yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya 'Uyu mubiri' yanditwe n'umwe mu baririmbyi bayo witwa Sam Rwibasira [asanzwe ari umuhanzi], ikaba "yibutsa umukristo uri mu rugendo ko nyuma y'uru rugendo rwo mu isi tubikiwe amakamba mu ijuru kugira ngo byongere kumuremamo ibyiringiro byo kuzabona Imana".

Yanavuze bimwe mu byo bateganya gukora nyuma y'iyi ndirimbo, ati "Nyuma y'iyi ndirimbo dufite gahunda yo gukomeza gusohora n'izindi ari Videos ndetse na Audios (indirimbo z'amashusho n'amajw)". Yashimiye byimazeyo abakristo ba Bethesda Holy Church ku bwo kubashyigikira umunsi ku wundi anabasaba kubikomeza. Ati "Abakristo b'itorero ryacu turabashimira ku bwo kudushyigikira ndetse tunabasaba gukomeza kudushyigikira". 

Muri iyi ndirmbo 'Uyu mubiri' y'iminota 7 n'amasegonda 37 imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 60 kuri Youtube, aba baririmbyi biyise 'Abana b'Inkuba' [Boanerges] baririmbamo aya magambo: ''Uyu mubiri wanjye numara kubora nzareba Imana yanjye, nzayireba mu maso, icyo gihe sinzapfa, icyo gihe sinzarira, sinzasuhuza umutima kuko ibya mbere byose bizaba bishize. Azafata umwitero we ampanagure amarira ati 'Ngwino Mwana wanjye mu rugo kwa So'. 

Iyo ndebesheje ukwizera nkatumbira mu ijuru, mbona ubwiza buntegereje, umutima wanjye ugahindurwa nkakura amaso ku by'isi nkanezezwa no kwibuka ko igitondo kimwe nzaguruka nsanganira umwami ku bicu, azampanagura amarira yanjye yose narize, mbega umunezero udasanzwe uzuzura umutima wanjye, turebane amaso ku maso. Iby'amaso yacu atari yabona n'iby'amatwi atari yumva, iby'imitima yacu itaratekereza, nibyo twabikiwe n'Umwami Yesu".


Bakorera umurimo w'Imana muri Bethesda Holy Church ku Gisozi


Sam Rwibasira (wambaye umupira w'umutuku) niwe wanditse iyi ndirimbo 'Uyu mubiri'


"Abana b'Inkuba" bavuga ko bafite izindi ndirimbo nshya z'amashusho biteguye gushyira hanze


Barashimira ababateye inkunga bakanabasaba gukomeza kubashyigikira cyane

REBA HANO INDIRIMBO 'UYU MUBIRI' YA BOANERGES GOSPEL GROUP





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114353/boanerges-gospel-group-yo-muri-bethesda-holy-church-yashyize-hanze-indirimbo-ya-mbere-yama-114353.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)