Bruce Melodie yakoreye igitaramo gikomeye i G... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo 'Izina' yafashije Abanye-Congo bari bakoraniye i Goma kwizihiza umunsi w'abakundanye uzwi nka 'Saint Valentin', mu gitaramo yakoze mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022.

N'icyo gitaramo cya mbere akoze kuva umwaka wa 2022 watangira. Yagikoreye mu mbuga ngari y'ahitwa Ihusi à Goma aho iserukiramuco rya Amani ryabereye kuva ku wa 4 Gashyantare kugeza ku wa 6 Gashyantare 2022 ryaririmbyemo Charly na Nina.

Bruce yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo, kuko buri ndirimbo ye yateye yikirijwe. Yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Katerina', 'Saa moya', 'Katepilla' n'izindi.

Amashusho yagiye hanze agaragaza abitabiriye iki gitaramo bishimye babyina, ari nako bafatanya nawe kuririmba buri ndirimbo yose yari yateguye kuririmba.

Bruce Melodie yataramiye i Goma nyuma y'uko avuye mu Mujyi wa Dubai aho yari yitabiriye Expo yahuje ibihugu bitandukanye. 

Ubwo yari i Dubai yakiriwe kandi agirana ibiganiro na Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE), Emmanuel Hategeka.

Bruce yasoje umwaka wa 2021 yizihiza imyaka 10 ari mu muziki, mu gitaramo yakoreye muri Kigali Arena mu ntangiriro z'Ukwakira 2021.

Ni igitaramo cyamusigiye kontaro n'uruganda rwa Bralirwa, aho yahise agirwa Ambasaderi wa Primus.


Bruce Melodie yataramiye mu Mujyi wa Goma mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu 

Bruce yasanze indirimbo ze zizwi mu gitaramo kitabiriwe n'abanyarwanda babarizwa i Goma 

Bruce yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye

Uyu muhanzi yavuye i Dubai akomereza mu Mujyi wa Goma gufasha abakunzi be kwihiza 'Saint Valentin'


Abakunzi b'umuziki bari uruvunganzoka mu gitaramo cyabereye mu mbuga yabereyemo iserukiramuco Amani Â 

Buri wese yashakaga uko afata amafoto n'amashusho y'urwibutso rw'igitaramo cya Bruce Melodie yitabiriye Â 

Bruce yaririmbaga asaba abafana n'abakunzi b'umuziki gufatanya nawe muri iki gitaramo Â Ã‚ 

Ku wa 10 Gashyantare 2022, Bruce Melodie ari kumwe n'umujyanama we Ndayisaba Lee bakiriwe na Ambasaderi Hategeka Emmanuel



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114479/bruce-melodie-yakoreye-igitaramo-gikomeye-i-goma-ahabereye-iserukiramuco-amani-amafoto-114479.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)