BYAKOMEYE:Umuvandimwe wa Joseph Kabila yangiwe gusohoka igihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zoe Kabila umuvandimwe w'uwahoze ari perezida Joseph Kabila yagombaga kujya muri Afrika yepfo akoresheje indege ya Kompanyi ya South African Airways (SAA). Kubw'amahirwe make ntabwo ibintu byose byagenze nkuko byari byateganijwe kuri Zoé Kabila.

7 Sur 7 yanditse ko indege yagombaga kujyana uyu mugabo kuri uyu wa kane, mu ma saa kumi n'imwe z'igitondo ,Zoé Kabila yageze ku Kibuga cy'indege mpuzamahanga cya N'djili mbere yahoo gato mu rwego rwo kunoza urugendo rwe.

Agezeyo ngo yajyanywe ku biro by'umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka (DGM) ku kibuga cy'indege. Nyuma amenyeshwa ko adashobora gufata indege ye ,nk'uko byari biteguwe.

Binavugwa ko Zoé Kabila wari urimo gukoresha urupapuro rw'inzira rwe yahise arwamburwa rugafatirwa n'ubuyobozi bw'abinjira n'abasohoka ku kibuga cy'indege cya N'djili.

Nk'uko amakuru amwe abivuga,ngo Zoé Kabila yifuzaga kujya kwifatanya n'umuvandimwe we, Joseph Kabila wahoze ari Perezida w'igihugu, umaze iminsi mike muri Afurika y'Epfo kubera impamvu z'ubuzima nk'uko bamwe mu bavandimwe be babitangaza.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/BYAKOMEYE-Umuvandimwe-wa-Joseph-Kabila-yangiwe-gusohoka-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)