Clarisse Karasira yizihije umunsi yahuriyeho n'umugabo ,amutaka amagambo y'urukundo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane mu ndirimbo za gakondo zagiye zikundwa hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, yiziheje umunsi yahuriyeho n'umugabo Ifashabayo Sylvain Dejoie ,maze amutaka ibisingizo amwereka urwo amukunda.

Mu butumwa uyu muhanzikazi yanyuije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu munsi tariki ya 10 Gashyantare yagize ati'
10.2. Umunsi twamenyaniyeho shenge! Ndabirora nk'ejo!

Umunsi inseko ikwira ijuru ,ijoro ryera ritebutse! Umusumba urara uririmbwa i Kiyovu cyose!Umuneza utaha umutima,Umugenzi abonye umugenzi,inzira iba nzima nziza n'ingenzi, imyaka igiye bumanzi!

Rutagwabiza amashyo, Rutayihaana Rutigimbwa,Rugero mu ngeri unganywa nde?Ngukunde nte? Bigwi,gwiza,Kwira,Gwira nanjye ngweragwere!

#My❤
BAYO I 👑❤

Aba bombi bimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amarica muri Leta ya Maine mu mpera z'umwaka washize tariki ya 7 z'Ugushyingo 2021 .

Muri Gicurasi 2021, nibwo Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly [CLA].

Bombi bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza. Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira ubwo.

Uko ubushuti bwabo bwazamukaga, ni na ko Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by'umuziki n'ibindi.

Uyu mugabo yize muri Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ni umwe mu bateguraga ibitaramo byiswe 'Umurage Nyawo' byo kwibuka Kamaliza na Minani Rwema.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yizihije-umunsi-yahuriyeho-n-umugabo-amutaka-amagambo-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)