Cogebanque yorohereje abakiliya kubona serivisi z'imari hakoreshejwe 'Internet Banking' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Tour du Rwanda, iyi Banki Nyarwanda yarushijeho kwegereza abakiliya bayo serivisi zabafasha kwiteza imbere no kubona serivisi z'imari hafi yabo bakoresheje internet.

Ni uburyo bwiswe Internet Banking bwatangijwe mu 2017 hagamijwe gufasha abakiliya kugera kuri serivisi za banki aho baba bari hose kandi batavunitse.

Hari hanagamijwe kugendana na gahunda u Rwanda rwihaye yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, aho ryifashishwa mu ihererekanywa ry'amafaranga nk'uburyo bwizewe, bwihuta kandi bunogeye ababukoresha.

Antoine Iyamuremye Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, yavuze ko Internet Banking yorohereje abakiliya bayo.

Yagize ati 'Ushobora kubona serivisi zacu ukoresheje uburyo bwa Internet Banking, aho ubasha gukoresha konti yawe hifashishijwe murandasi. Ubu buryo bufasha kuba wakwishyura umuntu umwe cyangwa itsinda ry'abantu ako kanya amafaranga akabageraho kandi ushobora kuyikoresha aho waba uri hose ku Isi.'

Iyamuremye kandi yavuze ko Internet Banking ifite umutekano wizewe, ati 'Umuntu ushaka koherereza abantu amafaranga, ibyo na byo birakorwa. Ubu buryo burizewe kandi bufite umutekano kuko tuguha 'one-time password', aho buri uko winjiyemo ubasha kwinjira muri konti yawe ukaba wakora ibintu bitandukanye. Ikindi cyiza cyayo ni uko ibika ibyakozwe, ubutaha ukabibona mu buryo bworoshye.'

Cogebanque kandi yazanye uburyo bwa SchoolGEAR bufasha ibigo by'amashuri kumenya ko amafaranga y'ishuri yishyuwe mu buryo bwihuse.

Ati 'SchoolGEAR ni uburyo bwo kwishyura amafaranga y'ishuri, aho ibigo byose bikorana na Cogebanque tubishyira muri ubwo buryo aho umwana ahabwa kode, akajya ku ishami rya Cogebanque akishyura amafaranga y'ishuri, yagera kuri konti y'ikigo, kigahita kibona amakuru.'

Ibyo kandi bishobora gukorerwa ku mu-agent cyangwa hakifashishwa uburyo bwa internet.

Cogebanque iri mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda 2022. Ni yo ihemba umukinnyi mwiza mu kuzamuka imisozi.

Uburyo bwa Internet Banking butuma umukiliya ashobora kubona serivisi za Cogebanque mu buryo bworoshye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cogebanque-yegereje-abakunzi-b-amagare-internet-banking-uburyo-buborohereza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)