Uretse ubukungu, izindi nzego nk'uburezi ziri mu nzego zahungabanyijwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19, aho ubu abana barenga miliyari 1,6 bakozweho n'ifungwa ry'amashuri rya hato na hato kuva mu ntangiriro za 2020 icyorezo kigitutumba.
U Rwanda ruri mu bihugu bike byabashije gukumira ingaruka zashoboraga kugera ku bana kuko uretse guhagarika amasomo, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rigaragaza ko mu 2020, hari abana miliyoni 370 baryaga rimwe ku munsi kuko ifunguro rya saa sita barikuraga ku ishuri.
Si ibyo gusa kuko nko mu Mujyi wa Sao Paul muri Brazil, abana bavuye mu shuri burundu bikubye inshuro eshatu mu 2021, mu gihe muri Ethiopia abigaga mu mashuri abanza, bize hagati ya 30% na 40% by'isomo ry'imibare bagombaga kwiga.
Uganda ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyafunze amashuri igihe kinini kirenga umwaka n'igice, ku buryo byaviriyemo abana bamwe gutwara inda zitateganyijwe, gushyingirwa bakiri bato, gukora imirimo y'ingufu no guta ishuri burundu.
Ubushakashatsi bwasohotse mu Kinyamakuru cya JAMA Network bwakorewe mu bihugu 11 bikennye n'ibiri mu nzira y'amajyambere, bwagaragaje ko gufunga amashuri byanangije ubuzima bwo mu mutwe bw'abana kuko byabateye kugira agahinda gakabije no guhora bahangayitse.
U Rwanda rwakumiriye ingaruka zatejwe no gufunga amashuri
Kimwe nk'ibindi bihugu, u Rwanda rwafunze amashuri ibyumweru 51 bingana n'amezi 11, ndetse ibibazo byageze ku bandi bana byarashobokaga cyane ko bigera no kuri benshi mu Rwanda iyo hatabaho kuzibukira.
Mu mezi arindwi amashuri yamaze afunze mu 2020, amasomo amwe yatanzwe kuri radio na television, andi atangirwa kuri murandasi ababyeyi bashishikarizwa kwita ku bana ndetse n'imiryango ikennye ihabwa ibiribwa hagendewe ku mubare w'abagize umuryango.
Muri Kamena 2020 mu gihugu hose hatangiye kubakwa ibyumba by'amashuri bishya bigera ku 22 505 n'ubwiherero 31 932, byagombaga kuba byarangiye mbere y'uko amashuri afungurwa mu rwego rwo kwirinda ko hazaba ubucucike bw'abanyeshuri, bikaviramo bamwe guta ishuri.
Nyuma yo gufungurwa mu Ukwakira 2020, ntiyongeye gufungwa igihe kinini, ndetse ikiruhuko cyahabwaga abanyeshuri cyaragabanyijwe kugira ngo amasomo yateganyijwe kwigishwa arangire.
Muri Kamena 2021, Guverinoma y'u Rwanda ifatanyije na UNICEF batangije ubukangurambaga bwiswe 'ISIBO' bwo gushishikariza ababyeyi batuye mu Isibo imwe kurera neza abana no kwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe.
Si ibi gusa, kuko mu Ugushyingo 2021 hatangiye kwigishwa isomo ry'ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri yisumbuye 800, ay'imyuga no mu bigo byita ku rubyiruko kugira ngo abafite agahinda gakabije bafashwe, ndetse hirindwe ko hari abashobora kugira ibyo bibazo.
Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021/2022, hateganyijwe miliyari 27 Frw azakoreshwa nk'umusanzu mu kunganira gahunda yo kubagurura abana ku mashuri, ndetse mu 2021 hari abana barenga miliyoni 3,6 bagaburirwaga ku ishuri.
Ugereranyije n'ibindi bihugu byafunze amashuri mu gihe cya Covid-19, u Rwanda ruri muri bike byageregeje kurinda abana nubwo hatabuze bake bajya mu mahanda, abagize ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe n'abandi baretse ishuri.
Ikindi gishimishije ni uko ingaruka z'ifungwa ry'amashuri zisa nk'izamaze gukurwaho kuko amasomo yakomeje neza, ndetse henshi abanyeshuri bakaba barabashije gusubira ku murongo w'amasomo bigaga, ku buryo ibibazo byo gukerererwa byakumiriwe.