Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2022 ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiraga kuburanisha urubanza rw'ubujurire rwa CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric bajuririye ibihano bakatiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge.
Aba bombi bahamijwe ibyaha bifitanye isano n'amafaranga yibwe umunyamahanga witwa Kassem Ayman Mohamed, aho bashinjwa kuba barayishimishijemo bakaguramo ibintu bihenze bifashishije ikoranabuhanga.
CSP Kayumba Innocent ubwo yahabwaga ijambo ngo asobanure ubujurire bwe, yavuze ko nta ruhare yagize mu kwiba uyu munyamahanga, asaba urukiko kuzatesha agaciro icyemezo yafatiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge, agahanagurwaho ibyaha kuko ntabyo yakoze.
Ati 'nkasubizwa mu buzima busanzwe kuko ibyaha byose ubushinjacyaha bwangeretseho ari amagambo gusa kandi mu rukiko ntabwo hakora amagambo hakora ibimenyetso bigize icyaha.'
Muri uru rubanza kandi hagarutswe ku mufungwa Amani Olivier wafashije aba bari abayobozi ba Gereza ya Nyarugenge mu kwinjira mu ikoranabuhanga ubundi bakiba ariya mafaranga.
Uyu Amani usanzwe ari umuhanga mu ikoranabuhanga akaba anafungiwe ibyaha bifitanye isano na ryo, yemereye urukiko ko ari we wafashije aba bayobozi ariko ko bari babimuhatiye.
CSP Kayumba yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko ibyaha yahamijwe byakozwe n'uyu Amani aho kuba ari we. Ati 'nkeneye ubutabera kandi abantu bose barangana imbere y'amategeko.'
Me Ngirinshuti Jean Bosco wunganira CSP Kayumba, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukuraho icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kuko kidashingiye ku bimenyetso byatanzwe.
SP Eric Ntakirutima wahoze ari umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge wungirije, yabwiye Urukiko ko atari umuntu wo kwiba, na we asaba Urukiko bajuririye kumuhanaguraho ibyaha.
Ubushinjacyaha butavuze byinshi, bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugumishaho ibihano byafashwe n'urw'Ibanze rwa Nyarugenge kuko ibimenyetso byose byagaragajwe bifite ishingiro ko abaregwa bakoze ibyaha bahamijwe.
Urubanza rw'ubujurire rw'aba bahoze ari abayobozi ba Gereza ya Nyarugenge, rwahise rupfundikirwa, Urukiko rukazasoma umwanzuro warwo tariki 18 Werurwe 2022.