Depite wa Amerika Ilhan Abdullahi Omar uherutse mu Rwanda yasabye ko Rusesabagina atarekurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore w'Imyaka 39, yavukieye muri Somalia gusa aza kwimukira muri Amerika mu 1995. Mumashusho yakwirakwiye kumbuga nkoranyambaga byumwihariko twitter, agaragara arwanya yivuye inyuma umwanzuro wo kotsa igitutu Leta y'u Rwanda ngo irekure Paul Rusesabagina.

Avuga ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bikomeye by'iterabwoba kandi ko yanabihamijwe ninkiko. Ati;"Ndashaka gushimira Castro ku mushinga w'itegeko yazanye, ndifuza kumenya ko twumvikana ko ibyaha Rusesabagina ashinjwa na Leta y'u Rwanda biremereye. Nubwo mpa agaciro raporo zigaragaza impungenge ku buryo yafashwe n'uburyo yaburanishijwe, uyu mugabo ashinjwa ibyaha by'iterabwoba, yaraburanishijwe kandi ahamwa n'ibyaha."

Omar ntiyumva irekurwa rya Paul Resesabagina

Uyu mugore Omar ukunze gushyira imbere ibikorwa bigamije kuzamura agaciro k'Abanyafurika n'Abirabura by'umwihariko, muri Amerika, yongeyeho ko ntampamvu ihari igaragara yatuma uyu Rusesabagina aramutse arekuwe ntacyamubuza gukomeza gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba.

Ati"Nubwo numva ibyifuzo byo kumurekura ku bw'impamvu z'ubugiraneza, ntabwo mbishyigikiye. Nta kintu gishobora kumubuza gukomeza gushyigikira ibikorwa by'ubugizi bwa nabi n'iterabwoba mu gihe yaba arekuwe. Ndabyumva neza ko iki kibazo kigoye, gusa ndashimira ubuvugizi bwakozwe na Castro ariko ntabwo nemeranya n'uyu mwanzuro".

Uyu Omar aheruka mu Rwanda kuwa 10 Ukwakira 2021, muruzinduko rutari urw'Akazi aho yasuye na Imbuto Foundation. icyo gihe urukuta rwa Twitter rwa Imbuto rwavuze ko bishimiye Kwakira Nyakubahwa Madam Ilhan Omar uri muruzinduko rutari urw'Akazi.

Bati"Uyu munsi twakiriye Nyakubahwa Madamu Ilhan Omar uri mu Rwanda mu ruzinduko rutari urw'akazi, tuganira ku mishinga itandukanye ya Imbuto Foundation n'ibindi bikorwa by'Umuyobozi wacu Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame."

Depite Omar ubwo yasuraga Imbuto Faundation umwaka Ushize

Uyu munsi twakiriye Nyakubahwa Madamu @IlhanMN uri mu Rwanda mu ruzinduko rutari urw'akazi, tuganira ku mishinga itandukanye ya Imbuto Foundation n'ibindi bikorwa by'Umuyobozi wacu Nyakubahwa @FirstLadyRwanda. https://t.co/xfEicjXF9h

â€" Imbuto Foundation (@Imbuto) October 9, 2021



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/depite-wa-amerika-ilhan-abdullahi-omar-uherutse-mu-rwanda-yasabye-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)