Turabizi ko benshi dukunda kwiyogoshesha kubera ko bituma tugaragara neza, Igihe turwaye cyangwa se tutameze neza, hari igihe muganga adutegeka kogosha umusatsi vuba na bwangu gusa Doddapalliah we siko abibona.
Nubwo benshi bamenyereye kogosha cyangwa kwita ku musatsi wabo ariko nta numwe wagira icyo agutwara mugihe uhisemo kudakuraho umusatsi wawe ndetse ukawugumana igihe kirekire.
Reka tubagezeho inkuru y'umusaza ufite imyaka 97 utuye mu gihugu cy'ubuhinde akaba atarigeze yogosha umusatsi we kuva yavuka.
Nkuko ikinyamakuru cya The Guardian kibitangaza, uyu musaza witwa Doddapalliah utuye mu gace kitwa Karnakata mu buhinde yahisemo kuzinga umusatsi we maze akawuzirikisha umwenda kugirango abone uko awutwara.
Kuri we ahitamo kuwuzirika aho kugirango awogoshe bityo bigatuma abantu batandukanye bamutangarira bitewe nuko agaragara.
Nkuko bitangazwa, uyu musaza usanga kugenda bimugora bitewe n'ingano ndetse n'uburemere umusatsi we ufite. Kandi bisa nkaho umusatsi we utigeze wozwa mu gihe kinini gishize.
Andi makuru avuga ko uyu musaza afite mugenzi we nawe ukomoka mu gihugu cy'ubushinwa ufite imyaka 54 nawe utarigeze yogosha umusatsi we na rimwe. Ndetse hari n'undi mugabo wo mu buhinde witwa Sekal Dev Tuddu utarigeze yogosha umusatsi imyaka isaga 40.
Reba amwe mu mafoto ya Doddapalliah agaragaza umusatsi we.