Dr. Usta Kaitesi arasaba abayobozi guharanira ko abaturage babagirira icyizere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Dr. Usta Kaitesi
Dr. Usta Kaitesi

Dr. Kaitesi avuga ko abaturage b'Akarere ka Nyagatare babona imikorere n'imiyoborere ya Perezida wa Repubulika ku gipimo cya 99.8%, inzego z'umutekano ku gipimo kiri hejuru ya 95% naho inzego z'ibanze bakazishima ku gipimo kiri munsi ya 80%.

Mu byo abaturage b'Akarere ka Nyagatare bifuza ko bihinduka harimo urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi, aho ubuhinzi buri munsi ya 60%.

Yasabye abaturage kugira uruhare mu guhashya bimwe mu bikorwa bibabangamiye nk'ubujura, aho abaturage bavuze ko buhari ku kigero cya 80% ndetse no gukubita no gukomeretsa mu miryango biri hejuru ya 50%.

Ati 'Ubujura muvuga ko buhari hejuru ya 80% byaba bibabaje tubyuka tugakora, hagati muri twe hakabaho abatwara iby'abandi. Buri wese akoze inshingano ze ku mudugudu aho ari, ibyo mutubwira bibabangamiye mwahangana na byo.'

Avuga ko u Rwanda rwahisemo imiyoborere ishyira umuturage ku isonga aho ibikorwa byose bikorerwa mu nyungu ze kugira ngo atezwe imbere.

Ikindi ni uko umuturage afite inshingano zo kubaza abayobozi inshingano bakora ndetse agatanga n'isura y'uko abona ibimukorerwa ariko nanone akaba umufatanyabikorwa.

Yasabye abayobozi gukora batekereza ku wo bakorera kandi na we agahora abaza abayobozi inshingano akanabibutsa ko iyo asiragijwe aba yangirijwe umwanya w'iterambere.

Yagize ati 'Dukwiye gukora dutekereza uwo dukorera, na we agahora atubaza inshingano, agahora atwibutsa ko iyo tumusiragije, tumwangiriza umwanya w'iterambere, agahora atwibutsa ko tumwakirana urugwiro, agahora atwibutsa ko dukwiriye kumukorera icyo adukeneyeho nk'uko twakabaye tubimukorera.'

Dr. Usta Kaitesi yibaza impamvu abaturage bizera Umukuru w'Igihugu ku kigero hafi 100% naho abayobozi bashyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage bakizerwa ku gipimo gito.

Ati 'Nibutse inzego y'uko inshingano turimo ni iz'abaturage, abaturage bizera Perezida wa Repubulika hafi 100%, twe turi hano dushyira mu nshingano ibyo yabemereye, nta mpamvu n'imwe ituma tutajya kuri icyo kigero kuko icyo gihe tuba tumutengushye.'

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko nyuma y'ubu bukangurambaga bushishikariza abayobozi kurushaho gutanga serivisi nziza hazakurikiraho isuzuma kandi abayobozi bizagaragara ko badatanga serivisi nziza bazahanwa hakurikijwe uko abayobozi babazwa inshingano.




Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/dr-usta-kaitesi-arasaba-abayobozi-guharanira-ko-abaturage-babagirira-icyizere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)