Edouce Softman yagiye i Goma nyuma yuko iser... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko iserukiramuro ryiswe 'Amahoro Festival' yari guhuriramo n'abahanzi bakomeye barimo Kidum ritabaye.

Iri serukiramuco ryateguwe na MIA ifatanyije na Angaza Africa ryagombaga kuba ku wa 26 Ugushyingo 2021, rikabera mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Edouce yabwiye INYARWANDA ko habura iminsi itatu ngo yerekeze muri Kenya, yamenyeshejwe ko hari ibyangombwa bitaraboneka byemerera abategura iri serukiramuro kurikorera muri Kenya.

Ati 'Igihe cyegereje twabonaga ntacyo ari kutubwira [Umunyarwandakazi uba muri Kenya wateguye iri serukiramuco], haburaho nk'iminsi itatu ndamubaza none se bimeze gute ko igiye wari waraduhaye cyo kuza muri Kenya cyageze cyanarenze habaye iki? Ni bwo yatangiye kumbwira ngo hari ibyangombwa batahawe bibemerera gukora 'festival' mu gihugu ngo nibyo bakiri gushaka'.

Uyu muhanzi yavuze ko iri serukiramuco ryasubitswe mu gihe bari batangiye kuryamamaza muri Kenya, ndetse ko hari n'abantu baho bari batangiye kumwandikira bamubwiye ko biteguye kumwakira.

Edouce yavuze ko album yagombaga gusohora mu Ukuboza 2021 yayirangije, ariko ko atarabona igihe cyiza cyo kuyishyira ahagaragara.

Avuga ko imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album ariyo yagiye gukorera amashusho mu Mujyi wa Goma. Ni indirimbo avuga ko ari iy'ubuzima busanzwe.

Edouce yagiye i Goma aho ari gufatira amashusho y'indirimbo ye agiye gusohora 

Edouce avuga ko iserukiramuco yari kuririmbamo muri Kenya ritabaye ku mpamvu z'uko hari ibyangombwa abaritegura batarabona 

Edouce uzwi mu ndirimbo nka 'My Love', 'Ni wowe' na 'Nyaranja', avuga ko muri uyu mwaka azasohora album ye

EDOUCE AHERUTSE GUSOHORA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YISE 'RASTA'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114433/edouce-softman-yagiye-i-goma-nyuma-yuko-iserukiramuco-yari-kwitabira-muri-kenya-ritabaye-114433.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)