Ev. Janet Israel yishimiye cyane gutumirwa no... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Janet Israel yahuye na Rev Lucy Natasha ku Cyumweru tariki 13 Gashyantare 2022. Yavuze ko yahuye na Rev. Natasha n'umugabo we Prophet Carmel nyuma y'ubutumire bari bamuhaye bw'ibirori byo gutangiza ku mugaragaro igikorwa bashyizeho umutima muri iyi minsi. Byahuriranye kandi no kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe y'Itorero ryabo bise Empowerment Christian Church (ECC). Ati "Twahuye ejo tariki 13 Gashyantare kuri Church yabo, niho bantumiye muri 'One year Celebration', bana launching icyo bise Fearless Generation. Ni ivugabutumwa barimo gutegura ahantu hatandukanye".

Janet Israel yabwiye InyaRwanda.com akunda cyane Rev. Lucy Natasha ndetse anahishura ko ari we afatiraho icyitegererezo. Yavuze ko mu byo amukundira harimo kuba yigirira icyizere, kubwiriza adategwa, gukorera kuri gahunda ibintu byose biteguwe neza, no kuba yarakoreye Imana ari umukobwa ntacike intege kugeza ashatse umugabo. Ati "Icya mbere mukundira ni 'Self Confidence'. Icya kabiri ni uburyo abwiriza adategwa, icya 3 ni uburyo ari organised muri Ministry ye, icya kane ni ukuntu yakoreye Imana ari umukobwa ntacike intege kurinda ashatse".


Ev. Janet Israel hamwe na Rev. Lucy Natasha 

Umuvugabutumwa Janet Israel wamamaye mu kujyana abantu muri Israel, si ubwa mber ahuye na Rev. Lucy Natasha kuko baherukaga guhurira mu Rwanda mu mwaka wa 2018. Bongeye guhura nyuma y'iminsi micye Janet Israel n'umugabo we Pastor Francis Sendakize batangije umuryango w'ivugabutumwa (Ministry) New Jerusalem Healing Centre unafite Itorero bise New Jerusalem Temple (NJT) ryubakiye ku cyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cy'Ibyahishuwe 21:2. Ni igikorwa cyabaye mu Ntangiriro z'umwaka wa 2022 mu kwezi kwa Mutarama kibera muri Kigali.

Gutumirwa muri Kenya na Rev. Lucy Natasha ndetse n'umugabo we Prophet Carmel Stanley, byazamuye amarangamutima ya Ev. Janet Israel na cyane ko afata Lucy Natasha nk'icyitegererezo kuri we. Kuva kera cyane yamye atangaza ko akunda bihebuje Rev. Natasha. Janet Israel yanditse kuri Instagram ati "Mbega umugisha nagiriwe wo guhura n'uwo mfatiraho icyitegerereo (Role model), umuvandimwe wanjye (Sister) na Prophet Carmel. Byari umugisha kwifatanya namwe mu kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe ya ECC (Empowerment Christian Church). Mbifurije kuzizihiza imyaka ibihumbi".


Janet Israel yamamaye kubera gufasha abantu kujya gusura igihugu cya Israel

Janet Israel umaze kujyana muri Israel abanyarwanda batari bacye biganjemo abapasiteri barimo na Apotre Dr Paul Gitwaza, yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto atatu amugaragaza ari kumwe na Rev. Natasha. Ifoto ebyiri zimugaragaza ari kumwe na Rev. Natasha n'umugabo we Prophet Carmel naho ifoto ya gatatu imugaragaza ari kumwe na Rev. Natasha ari bonyine, barimo gusenga bafatanye mu biganza. Ev. Janet Israel ati "Nakiriye (umugisha) mu izina ry'Umwami wacu Yesu. Amen". Yongeye arandika, asabira umugisha iyi 'Couple' ku bwo kumugira inama nziza.

Rev. Lucy Natasha watumiye umunyarwandakazi Janet Israel, ni Umushumba Mukuru w'Itorero Empowerment Church rikorera muri Kenya, akaba ari no mu bapasiteri bakunzwe cyane muri Kenya no mu Karere, by'akarusho akaba ayoboye ku mbuga nkoranyambaga aho kuri Instagram akurikirwa n'abarenga ibihumbi 820. Kuri ubu ari kugaragara mu bikorwa by'ivugabutumwa agaragiwe n'umugabo we Prophet Carmel ukomoka mu Buhinde. Amafoto y'aba bombi bambaye imyenda itandukanye ibereye ijisho akunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Rev. Lucy Natasha ari mu banya-Kenya batunze amafaranga menshi dore ko abarirwa umutungo ugera kuri Miliyoni 120 z'amashiringi yo muri Kenya, mu manyarwanda akaba arenga Miliyari imwe (1,103,514,878 Frw). Ari no mu bagore b'uburanga batigisa imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter na Facebook. Natasha ukunzwe cyane n'abiganjemo urubyiruko, aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2018 ubwo yari yatumiwe mu giterane cy'iminsi itatu cyizwe '3 Days of Glory' cy'umuryango Zoe Family Ministries washinzwe na Esperance Buliza.


Ev. Janet Israel yishimiye ibiganiro byiza n'inama zubaka yagiriwe na Rev. Natasha n'umugabo we Prophet Carmel


Ev. Janet Israel yaherukaga guhura na Rev. Lucy Natasha mu mwaka wa 2018


Ev. Janet Israel hamwe n'umugabo we Pastor Francis bashakanye mu 2017


Pastor Sendakize Francis umugabo wa Ev. Janet Israel


Ubwo Rev. Lucy Natasha yambikwaga impeta mu Ugushyingo 2021


Rev. Lucy Natasha ni we Ev. Janet Israel afatiraho icyitegererezo

Rev. Lucy Natasha n'umugabo we Prophet Carmel banazwi kwambara bakarimba



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114533/ev-janet-israel-yishimiye-cyane-gutumirwa-no-kugirwa-inama-na-rev-lucy-natasha-wo-muri-ken-114533.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)