Tariki 20/01/2022 InyaRwanda.com yasohoye inkuru ivuga ko umuziki wa Gospel mu gihugu cy'u Burundi wasubiye inyuma, bikaba byari byatangajwe n'umwe mu bakunzi b'umuziki wa Gospel mu Burundi no mu Karere. Yavuze ko intandaro yo gusubira inyuma ari ukubera ko bamwe mu baramyi b'Abarundi batakibarizwa mu gihugu cyabo cy'amavuko. Igitekerezo cy'uyu mukunzi w'umuziki wa Gospel mu Burundi, bamwe baragishimye abandi batangaza ko batemeranya n'ibyo yatangaje.Â
Fabrice Nzeyimana, umuhanzi w'umuhanga uri mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Burundi no mu Karere, ari mu bantu batemeranya n'uwavuze ko umuziki wa Gospel wasubiye inyuma mu Burundi. Yasobonuye impamvu eshanu zishimangira ko uwo muziki utigeze usubiye inyuma anatangaza indirimbo 50 z'Abaramyi b'Abarundi nazo zishimangira ko umuziki wa Gospel mu Burundi uhagaze bwuma. Fabrice kuri ubu uririmbana n'umugore we Maya mu itsinda bise Fabrice & Maya, yavuze ko abantu benshi bakunze kwibeshya bakagendera kuri Youtube gusa mu kureba niba umuziki w'umuhanzi runaka uri gutera imbere cyangwa utari gutera imbere.
Gospel y'u Burundi ifite abahanzi b'abahanga benshi uhereye ku wo bafata nk'umubyeyi wabo Apotre Apollinaire (iburyo)
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Fabrice Nzeyimana yavuze impamvu eshanu zinyomoza ibyatangajwe ko umuziki wa Gospel mu Burundi wasubiye inyuma. Yagize ati "Abavuga ko umuziki wa Gospel w'u Burundi wasubiye inyuma baba bisunze ikintu cy'uko batabona indirimbo nyinshi kuri Youtube. Muri iyi myaka Youtube yateye imbere cyane muri bino bihugu byo mu karere kandi biraboneka ko u Burundi buri inyuma ku bijanye na YouTube ku bw'impamvu zitandukanye. Nibyo hari abaririmvyi bamwe na bamwe tutakiri mu gihugu cy'u Burundi, bigatuma abantu bibaza ko Gospel mu Burundi itakiriho ariko aho baba biyobagije ibintu bikurikira:
1) Gospel music yo mu Burundi ntiyigeze yubakira kuri Youtube. Ikintu cya mbere cyari kiyubatse kuva kera ni uko ari umuziki wakorerwaga kandi ugakoreshwa muri church (mu rusengero).
2) Gospel yo mu Burundi ntiyigeze yubakira ku ndirimbo nk'izi zigezweho uyu musi kenshi zivuga ibyo umuntu acamo, ibibazo etc. Gospel yari yubakiye kuri Praise and Worship (ku kuramya no guhimbaza) indirimbo ziririmbwa mu rusengero zivuga Yesu gusa. Ugiye kureba izo ndirimbo abantu ntibakizikunda ubu n'insengero 'ntibakizihurumbira' cyane ubu hagezweho Youtube cyane no gushaka 'Views'. Kandi biraboneka ko ako gakino abarundi bari inyuma.
3) Abaririmbyi b'abarundi cyangwa abacuranzi uzasanga ari bo bubatse imiziki myinshi ya hano mu karere yaba mu bya production cyangwa gucuranga muri Live Concerts haba muri Secular cyangwa Gospel. N'uko ibibazo byagwiririye igihugu (u Burundi) byahungabanije ibintu byinshi harimo na Gospel, ariko ntaho yagiye irahari. Si uko abantu batayumva cyane kuko idahari.
4) Ugiye mu nsengero i Burundi hafi ya zose uzasangamo abacuranzi beza kandi batishyurwa mu gihe mu bihugu byinshi hano mu karere bigoye cyane no kubona umucuranzi mu rusengero utamwishyuye kandi nabo bakaba bake cyane.
5) Nakuze mbona kugira ngo witwe umuhanzi akomeye i Burundi wabanzaga kuba ufite urusengero ukoreramo kuramya no guhimbaza Imana buri cyumweru. Ibyo nabyo bikubaka umuntu mu buryo butandukanye kandi burama. Uyu munsi hano mu karere kacu umuntu aba umuhanzi kubera yasohoye indirimbo imwe kuri Youtube ikabona 'Views'. Ibi bituma Gospel itaba 'stable' abantu bakabimaramo akanya gato ejo ukumva babivuyemo".
Fabrice Nzeyimana yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku Mana kubera ko Abahanzi benshi b'Abarundi badakora umuziki wa Gospel bagamije kubona 'Views' nyinshi kuri Youtube ahubwo bakomeje no gutanga umusanzu mu rusengero. Ati "Ndashima cyane ko benshi mu bakora Gospel yo mu Burundi badakorera Youtube gusa ahubwo ubasanga no mu rusengero ku cyumweru. Hari génération yindi iri inyuma yacu itarajya kuri Youtube ariko imaze imyaka iyobora 'Worship' kandi umunsi izajya ahagaragara ni bwo tuzobona ko Gospel ntaho yagiye".
Yongeyeho ko u Burundi bufite abahanzi benshi b'abahanga babarizwa hirya no hino ku Isi. Ati "U Burundi bufite muri Gospel abahanga benshi bakorera mu bihugu bitandukanye ku migabane hafi yose y'isi. Australie dufise David Nduwimana asanzwe anifashishwa mu mihango ikomeye y'igihugu. Fortran Bigirimana amaze gukora ibikorwa bitandukanye ku mugabane w'u Burayi, DuduT. Niyukuri ubu ari muri Kenya aho akora nawe ibikorwa bitandukanye, Willy Uwizeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Clark Kaze muri Canada aho anakora production;
Umuramyi Christian Irimbere aba mu Rwanda akaba asengera muri ERC Masoro, umu producer Aron Nitunga yigishije benshi muri kano karere n'ubu akorana n'abahanzi batandukanye ku isi, Producer Fleury Legend (Ndayirukiye Fleury) aba mu Rwanda aho atunganya amashusho y'indirimbo za Gospel, Abacuranzi bakomeye nk'aba Arsène Nimpagaritse, Symphorien, Marc Kibamba, Shalom Shikama, Arnaud Gasige n'abandi batajya babura mu bikorwa byinshi bya Gospel yo mu Rwanda n'ahandi". Yabwiye abakunzi b'umuziki wa Gospel mu Burundi ko hari byinshi bahishiwe ashingiye ku biri gutegurwa n'Intumwa Apollinaire. Ati "Apotre Apollinaire ubu afite urusengero rurimo rurarera abaririmbyi bandi benshi".
Fabrice Nzeyimana yavuze kuri Playlist yakoze y'indirimbo 50 z'abaramyi bo mu Burundi
Fabrice Nzeyimana yasohoye urutonde rw'indirimbo 50 z'abahanzi ba Gospel mu Burundi ziri kumukora ku mutima muri iyi minsi, anavuga ko ziri mu byo yashingiraho yemeza ko umuziki wa Gospel mu Burundi utigeze usubira inyuma. Nk'uko yabigarutseho haruguru, yavuze ko kuba zidafite 'Views' nyinshi kuri Youtube, biterwa n'impamvu nyinshi, ariko ashimangira ko icyanga cy'umuziki bakora ntaho cyagiye na cyane ko kuva kera kugeza n'uyu munsi bakora umuziki wo mu rusengero. Indirimbo 50 yashyize kuri uru rutonde harimo;Â
'Ijwi ryawe' by Ornella Aviva, 'Nzohora nshima' by Dudu T. Niyukuri, 'Mucunguzi' by Fabrice & Maya, 'Yesu ni muzima' by David Nduwimana, 'Ndaguhimbaza' by Fabrice & Maya, 'Inzira zawe' by Keilla, 'Muri wewe' by Apollinaire Habonimana, 'Tembesha' by Parfaite Ineza, 'Yaraciye inzira' by Dudu T. Niyukuri, 'Muremyi w'Isi' by Fabrice & Maya, 'Warakoze' by Pastor Lopez, 'Nyeningabo' by David Nduwimana, 'Ndi hano' by Jean Christian Irimbere;
'Birakumvira' by Fortran Bigirimana, 'Urabereye' by Masezerano JC, 'Umugabane wanjye' by Ornella Aviva, 'Mu maraso yawe' by Dudu T. Niyukuri, 'Mubwigobeko' by David Nduwimana, 'Undinde kwibagirwa' by Willy Uwizeye, 'Amaraso yawe' by Fortran Bigirimana Ft James & Daniella, 'Ndakumenye' by Parfaite Ineza, 'Ndacafise impamvu' by Apollinaire, 'Ijambo' by Eden Banga, 'Mwami w'ibihe' by Fabrice & Maya, 'Ni impore' Kirundi Kantike, n'izindi.Â
Ku bijyanye n'urutonde yakoze rw'izi ndirimbo 50 z'abaramyi bo mu Burundi, InyaRwanda.com yabajije Fabrice NZEYIMANA icyo yagendeyeho azitoranya, adusubiza agira ati "Iriya Playlist nakoze ni ukuri si Officiel. Ni iyanjye nk'uko undi wese yakora aga playlist kamunezera. Gusa icyo ziriya ndirimbo zose zihuriyeko ni uko ari iz'abarundi bagenzi banjye kandi ndazikunda cyane. Numva nazikoresha mu gihe cyo gusenga cyangwa ndirimba mu rusengero. Ikindi ni uko inyinshi abantu batazizi kandi ari indirimbo nziza kubera ibya media iwacu bitaratera imbere cyane".
Twabajije Fabrice Nzeyimana kutubwira igihugu cyo mu Karere abona gihagaze neza mu muziki wa Gospel, asubira agira ati "Mbega umuntu yagereranya Gospel agendeye kuki? Niba turirimbira Imana by'ukuri niyo yonyine ishobora kumenya umuziki uyiryohera kurusha undi. Twe abana b'abantu dukoresha critères z'abantu ariko Gospel cyangwa Worship ihabwa Imana akaba ariyo iyemera cyangwa ikayanga. Numva rero ntavuga ngo aba basumbya aba. Gusa nk'uko ubibona nkunda igihugu cyanje ngakunda n'umuziki wacyo (yahise aseka)".
Ni abahe banyempano bashya bo kwitega bo mu Burundi no mu Rwanda mu mboni za Fabrice Nzeyimana?
Mu gusubiza iki kibazo, uyu muramyi yahereye ku muhanzi w'umurundi w'impano itangaje mu kuririmba akaba n'umupasiteri witwa Lopez Nininahazwe, akomereza ku banyempano bo mu Rwanda barimo Guy Alain Muhire, Annette Murava ukunzwe mu ndirimbo "Niho Nkiri" imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 890 mu mezi atagera kuri atatu, n'abandi. Ati "Mu Burundi hari umuramyi witwa Lopez Nininahazwe kandi ni na Pastor by'ukuri. Njyewe indirimbo ze ziranyubaka cyane kandi ndabona arimo araza neza cyane".
"Ku bijyanye no mu Rwanda umuririmbyi navuga benshi ntibamuzi n'ubwo atari mushya, yitwa Guy Alain Muhire ayohoye Alive and Freed akanayobora Worship kuri New Life. Iyaba yandika indirimbo nyinshi akaja kuri Youtube aba azwi, gusa ni umuhanga muri byinshi haba muri Worship cyangwa muri technique y'uko ibintu bikorwa. Aciye bugufi cyane, agakunda itorero. Njyewe ndamwemera cyane. Ariko hano ni benshi navuga barimo barazamuka; Annette Murava, Sam Rwibasira n'abandi".
Fabrice Nzeyimana yasoje ikiganiro twagiranye agaruka ku byo itsinda Fabrice & Maya rihishiye abakunzi baryo. Ati "Uyu mwaka turifuza kugarura igiterane cya Overflow Africa, turifuza gukomeza imirimo dukora mu itorero turimo, tuzanakomeza gushyira hanze indirimbo nyinshi tumaze igihe twandika tunakora muri studio. Ikindi nakongeraho ni uko ndebye abo tumaze iminsi tuyaga muri Gospel y'u Burundi haba aba kera na bashya, ndabona 2022 uzaba umwaka udasanzwe kuko benshi bagiye gushyira hanze ibikorwa byinshi bari bamaze imisi bakora bitagaragara".
Fortran Bigirimana (ibumoso), Apotre Apollinaire (hagati) na Fabrice Nzeyimana (iburyo)
Fabrice & Maya bahishuye ko bafite indirimbo nyinshi biteguye gushyira hanze
Fabrice Nzeyimana yakoze urutonde rw'indirimbo 50 akunze cyane muri iyi minsi z'abaramyi b'i Burundi
REBA HANO PLAYLIST Y'INDIRIMBO 50 Z'ABAHANZI B'I BURUNDI YAKOZWE NA FABRICE NZEYIMANA